Gusoma urubanza rwa Yampano byasubitswe.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, wasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Jun 5, 2026 - 20:53
 0
Gusoma urubanza rwa Yampano byasubitswe.
Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano

Iki ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kumufunga by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, ifungiranwa ry’umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwangiza ikintu cy’undi n’ibindi.


Ni icyemezo cy’Urukiko cyagombaga gusomwa uyu munsi ku wa 5 Kamena 2026, ariko cyasubitswe kubera ibibazo byabayeho mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko rya IECMS ku makuru dukesha Igihe.com

Urukiko rwatangaje ko isomwa ry’uru rubanza rizaba ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 Saa Kumi z’umugoroba.

Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, ubushinjacyaha bwasobanuye ko bwamureze bushingiye ku kirego cyatanzwe n’umugore we babanaga ariko batarasezeranye, ku wa 11 Gicurasi 2026, nubwo ubu Uworizagwira Florien we agaragaza ko umugore we yamubabariye nubwo hari n’ibindi byaha akurikiranweho.

Theoneste MANIRAKIZA