Abatowe ku rwego rw’Intara basabwe gushyiraho inzego z’ishyaka mu murenge.

Abatorewe kuybora abandi mu Ishya rya Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, basabwe kujya gushinga inzego z’iri shyaka ku rwego rw’umurenge mu rwego rwo kuryegereza abaturage.

Jun 28, 2026 - 18:34
Jun 28, 2026 - 18:55
 0
Abatowe ku rwego rw’Intara basabwe gushyiraho inzego z’ishyaka mu murenge.
Senateri Dr. Frank Habineza, perezida wa Green Party

Hari muri kongere yabaye uyu munsi ku wa 28 Kamena 2026, mu Karere ka Musanze, aho yahurije hamwe Abagize Komite z’Ishyaka rya Green Party of Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ikaba yahuje abarwanashyaka b’iri shyaka mu turere twose tugize iyi ntara b’abayobozi bahagarariye abandi, iyobowe na Senateri Dr. Frank Habineza, akaba na perezida wa Green Party. Abarwanashyaka bahuguwe ndetse banabwirwa impamvu yo gushyiraho inzego z’ishyaka ku murenge, hanatorwa uhagarariye ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu rubyiruko. Bamwe mu bayobozi bari muri iyi kongere bavuze ko abatowe bagiye gukora ibikomeye kandi bitanga umusaruro.

Muri bo Ingabire Julienne, Visi-Perezida muri  Green Party mu Ntara y'Amajyaruguru yagize ati:” Abo twatoye tubongera muri komite, bazunganira abari basanzwe bayoboye, kuko iyo komite kubera ko yuzuye igiye gukora ibintu bikomeye kandi birenze ibyo abari bahari bakoraga kuko bari bake.”

Ni mu gihe Ntihinduka Rukundo watorewe kuyobora ububyiruko mu Ishyaka Green Party muri iyi  ntara, yavuze ko agiye kumenyekanisha ishyaka mu rubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga.

Yagize ati: "Ngiye kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga bamenyekanisha ishyaka, ndetse mbereka n’ibyiza by’ishyaka nkoresheje ikoranabuhanga."

Senateri Dr. Frank HABINEZA, watangije iyi kongere akaba na perezida wa Green Party of Rwanda, mu butumwa yagenewe abatowe, yabasabye gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge mu rwego rwo kwegera abaturage.

Yagize ati: “Ubutumwa twabahaye ni ugushyiraho inzego z’ishyaka mu ku rwego rw’umurenge, kuko turifuza yuko mu ishyaka ryacu ryegera abaturage. Tubone ibitekerezo bivuye mu baturage, tube twabigeza mu Nteko Ishinga Amamategeko, ari muri Sena, ari mu Mutwe w’Abadepite kugira ngo ibitekerezo bibe byavuye hasi, bivuganira abaturage, bikemura n’ibibazo by’abaturage.”

Ibi bikorwa biri gukorwa n’Ishyaka Green Party of Rwanda, bigamije kumenyekanisha ishyaka mu Gihugu hose. Aho bageze bahugura kandi bakanatora abahagarariye ishyaka, mu rwego rwo kugwiza no kubona abarwanashyaka benshi bazajya bifashishwa mu gutanga ibitekerezo no kuvuga ibibazo abaturage bafite, kugira ngo bikorerwe ubuvugizi. Ibyo byoze bikaba biri kuba hanategurwa amatora azaba muri 2029.

Alphonse NKUNDAMAHORO