GICUMBI: Bari gutemwa n’Abarembetsi bakekwaho gutanga amakuru.
Bamwe mu baturage barimo na Yamfashije Innocent batuye mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Manyagiro, batewe ubwoba n’abarembetsi bari gutema abaturage babashinja gutanga amakuru y’ibyo bakora kuri Leta.
Mu ijoro ryo ku wa 08 Gicurasi 2026 ahagana mu masaha ya saa Tatu mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Manyagiro, Akagari ka Remera umudugudu wa Gasiza, abakekwaho gukora uburembetsi batemye abaturage babiri, babashinja gutanga amakuru ko ababatemye bakora ibikorwa by’uburembetsi. Umwe mu batemwe witwa Yamfashije Innocent avuga ko abamutemye bamusanze mu kabare bakamusaba kubagurira inzoga, yakwanga bakamugira intere nkuko abihamya.
Yagize ati: “Umugabo witwa Mayabu ni bwo yazaga akamfata ngo nimugurire inzoga. Ndamubwira ni nta nzoga nkugurira. Nibwo yamfataga atangira kunigagura baramunkiza ndirukanka. Nirukase ndamuhunga, afata umukozi wakoraga mu wange n'ababambari be, barakubita turatabaza habura uwatabara.”
Bertrand Habayumugisha Umuyobozi w’Akagari ka Nyiravugiza ahabereye uru rugomo, yavuze ko Yamfashije Innocent ari na we nyiri nzu, yatemwe ubwo yajyaga gukiza Baziza mugenzi we wakubitwaga n’abarembetsi.
Yagize ati: “Nyiri nzu ari na we wakomerekejwe bikomeye, yari agiye gukiza uwo Baziza yewe biranarangira. Atashye mu rugo iwe, ubwo ni mu kandi kagali abo barembetsi bahamusanze noneho babona kumukomeretsa.”
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amjyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko aya makuru bayamenye, ubu bari gushakisha ababigizemo uruhare.
Yagize ati: “Ayo makuru y’urugomo twayamenye, abarugizemo uruhare barimo gushakishwa kugira ngo bakurikiranwe.”
Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru, aho guhishira abanyarugomo kuko kenshi babahishira bitewe nuko ari abana babo.
Yagize ati: “Tugasaba n’abaturage baho kujya bagira uruhare rwo gutanga amakuru aho guhishira. Abo banyarugomo cyane cyane impamvu babahishira kenshi usanga baturuka no mu miryango yabo.”
Ikibazo cy’abarembetsi muri iyi mirenge ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda gikomeje guteza impungenge, aho abaturage bo muri Kagari ka Nyiravugiza bavuga ko bifuza kubona umutekano usesuye. Mu gihe iperereza rikomeje, abaturage bafite icyizere ko ababigizemo uruhare bazafatwa bakabihanirwa, bityo umutekano wabo n’ibyabo ukarushaho kuba nta mwiza.
NDAGIJIMANA David
Kinyarwanda
English



