Kayonza: Umugore agiye kwicisha umugabo inkoni
Mu Kagari ka Kabura Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, HAKURUMURAME Jean De Dieu w'imyaka 27 arasaba ubutabera kubera guhora akubitwa n'umugore we NIYIGENA Liliane w'imyaka 28.
Ibyo byose bijya gutangira, byari Saa munani z’amanywa ubwo mu rugo rwabo havukaga intonganya bapfa amafaranga y'inzoga bari bagurishije. Umugabo mu kugerageza guhunga izo ntonganya yavuye mu rugo rwe ahunga umugore kugira ngo agaruke umujinya w'umugore washize, maze ubwo umugore abonye umugabo agiye aca umuyenzi aramukurikira ubundi arawumukubita kugeza ushize nk’uko Hakurumurame abyivugira.
Ati: “Twari twahishije inzoga, ambwira ko nyipima aho kuyigurisha ku ideni. Yari amajerekani atatu, maze kugurishamo abiri mubwira ko maze gukuramo ibihumbi 28, arabyanga ngo ntabwo yayemera ni makeya. Ni bwo yatangiye kuzana amahane, yewe namusobanuriye uko bimeze ntiyabyumva, kugera n’aho namuhunze aranga arankurikirana kugeza aciye igiti arankubita.”
Umubyeyi w’uyu mugabo na we ahamya ko umuhungu we yakubitiwe n'umugorewe ku karubanda.
Yagize ati: “Yaramukubise agaruka yiruka, njye sinari nzi ko yanamukurikiye, yari yafashe urugendo yambaye neza. Yagarutse ameze nk’uri kurira, urumva kubona umuntu w’umugabo arira ni ikibazo.”
Aho kugira ngo umuyobozi w'umudugudu akemure ikibazo cyari hagati y'uyu mugabo n'umugore, byarangiye NIYIGENA Liliane wakubise umugabo we yirariye kwa Mudugudu, maze bukeye we na Mudugudu n'ubundi barongera bakubita Hakurumurame, mbere yo kumutwara ku Biro by'Akagari ka Kabura.
Bamwe mu baturanyi babo baganiriye na Radio Ishingiro, bavuga ko NIYIGENA Liliane bibabaje uburyo uyu mugore yakubise umugabo we n'uburyo yari amufashe.
Bagize bati: “Yaje atuka uwo mugabo we yanamukubise, amufashe mu mapantaro mbega ubona ko bibabaje.”
Umuyobozi w’Agateganyo w'Akarere ka Kayonza HATEGEKIMANA Fred, avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana, agasaba uyu mugabo kubegera agafashwa yongeraho ko n'uwagira ikibazo yajya abagana agafashwa kare.
Ati: “Kuba yarakubiswe n’umugore byo ntabwo byemewe, ntabwo byemewe. Uwo mugabo mwamutubwirira akatuvugisha tukamufasha. Gusa icyo twabwira abaturage ni uko gukubitana no kurwana ni icyaha gihanwa n’amategeko, kandi uwagize icyo kibazo yagana ubuyobozi.”
Twagerageje kuvugisha NIYIGENA Liliane umugore w’uyu mugabo ngo twumve icyamuteye gukubita umugabo we turamubura, ndetse dusanga nta na telephone agira.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 120, ivuga ko umuntu wese ukubita cyangwa ukomeretsa undi biturutse ku buryo buke, ubwitonzi buke, uburangare, umwete muke, ubuteshuke n’ubuteganye buke, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW). Na ho ingingo ya 121 yo ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Esther KIREZI.
Kinyarwanda
English



