Gicumbi: Hari bamwe mu bagore babyukira mu tubari aho kubyukira mu kazi.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi babyukira mu tubari basogongera, aho bavuga ko ari yo soko y’imbaraga zo gukora akazi neza kuko ngo iyo batahabyukiye basanga ikigage cyatakaje umwimerere.
Ubusanzwe umugore yakabyutse akiza imyanda mu rugo, akita kubana bakajya kw’ishuri basa neza n’ubwo n’umugabo bimureba. Gusa bamwe mu bagore baturiye santire ya Gipandi mu Murenge wa Cyumba ntibaterwa ipfunwe no kubyakira mu tubari tw’ibigage basogongera abandi bagura.
Bamwe mu bo twasanze muri iyi santere banywa ikigage mu gitondo twaganiriye na bo.
Bagize bati: “Umuntu aba yabanje kwica inzara n’inyota icyarimwe. Ni ukuza umuntu akabanza agasogongera ubundi akazi kagakomeza nyuma. None se ubu wakahira utasogongeye ku kigage?”
Abandi twaganiriye na bo bavuga ko biteye isoni kubona abagore babyukira mu tubari kuko biri no mu biteza amakimbirane mu miryango.
Umwe yagize ati: “Wabonye umugore wabyukiye mu kabari ngo yagiye gusogongera inzoga ntabwo bikwiye.”
Undi we yagize ati: “Ntabwo bisa neza kubona umugore waraye mu kabari naywa inzoga, ni na ho amakimbirane aturuka. Ubundi umugore yakabyutse ajya mu kazi aho kiubyuka asogongera inzoga.”
Umuyobozi wa karere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel asobanura ko imyitwarire nk’iyi idakwiye umugore kuko ari mutima w’urugo ariko kandi ko hari n’ingamba ku batubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Agira ati: “Abagore buriya ni ba mutima w’urugo ntabwo bakabaye babyukira mu kabari n’ubwo n’abagabo bidakwiye ariko iyo byageze ku mugore byo biba ari bibi kurushaho si n’ibyo gushyigikirwa. Icyo kibazo turakizi ko kiriho ni na yo mpamvu inama njyanama y’Akarere ka Gicumbi yashyizeho amabwiriza agenga utubari n’ibihano bitegereje abatayubahiriza.”
Mu gihe bamwe mu bagore bavuga ko kujya mu tubari bibafasha guhunga ibibazo cyangwa gushaka imibereho, abahanga mu mibereho y’imiryango bagaragaza ko iyo bikorwa birengeje urugero bishobora gukurura amakimbirane mu rugo, kudindiza uburere bw’abana ndetse no gusenya icyizere hagati y’abashakanye. Hari aho usanga abana bakura badafite uburere buhagije, abandi bagatakaza icyizere cy’ababyeyi babo kubera kubura umwanya wo kubitaho.
Eliyeli IRAGENA
Kinyarwanda
English



