BURERA: yagwiriwe n’ikirombe none ari kunuka.

Uzaribara Diogene utuye mu Kagari ka Rwasa mu Murenge wa Gatebe wo mu Karere ka Burera, arasaba ubufasha nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cy’umucanga ari mu muganda rusange ntavuzwe, none ubu akaba ari kwinubwa n’abantu kubera umunuko uva mu bikomere.

Jun 8, 2026 - 19:15
Jun 8, 2026 - 19:28
 0
BURERA: yagwiriwe n’ikirombe none ari kunuka.
UZARIBARA Diogene wagwiriwe n'ikirombe.

Hashize imyaka hafi 16 umusaza Uzaribara Diogene wo mu Kagari ka Rwasa mu Murenge wa Gatebe wo mu Karere ka Burera ababazwa n’umubiri nyuma y’impanuka yagize ari mu muganda rusange. Byabaye ubwo abaturage bari bari gucukura umucanga wo kubaka ibyumba by’amashuri, Uzaribara ari mu kirombe acukura umucanga ahereza bagenzi be, hanyuma icyo kirombe kiramugwira kimwirunda hejuru. Yatabaje bagenzi be baramutabara ariko bamukuramo yanegekaye bikomeye.

Iyo mpanuka yamusigiye ubumuga bukomeye kugeza aho yihagarika muri sonde, ibikomeje kunaniza ubuzima bwe. Uyu musaza avuga ko yazengurutse ibitaro byinshi ashaka ubuvuzi, dore ko yanivurije muri Uganda ariko kugeza na n’ubu ubuzima akaba akomeje kuremba nk’uko abivuga.

Agira ati: “Twari turi kubaka amashuri mu muganda rusange igitengu kirangwira. Barantaburura rero nibwo banjanye za Faisal, za Butaro, za CHUK ndetse nirwanyeho na za Uganda nagezeyo hose nivuza, biranga birananirana.”

Kimwe mu bimushengura umutima ngo ni uko nyuma y’ibyo byose nta bufasha bufatika yigeze ahabwa n’ubuyobozi kugira ngo bumworohereze muri iyo nzira y’umusaraba, amaze imyaka myinshi anyuramo ahubwo bahishe ko yavunitse.

Yagize ati: “Abayobozi mbese, hari umugabo witwa Munyarubibi ni we wayoboraga. Ahubwo yanahishe ko namugaye. Yanahishe ko nakomeretse.

Avuga kandi ko yatunguwe no kuba yarashyizwe mu cyiciro cy’abishyura mituweri y’ibihumbi 8 kuri buri muntu kandi ubuzima bwe bukomeje kuzahara.

Ati: “None aho kuntangira na Mituelle, ahubwo bari kunyaka ngo ntange ibihumbi 8000Frw kuri buri muntu kandi nta n’ubushobozi mfite”

Ku ruhande rw’abaturage bari kumwe muri uwo muganda, bavuga ko Uzaribara ubu ageze aho kwinubwa na bagenzi be kubera umunuko umuvaho, bagasaba ko yafashwa kuvurwa kuko ubu na sonde ngo ari kuzigurira.

Umwe muri bo yagize ati: “Kumuvuza byarananiranye …Kugira ngo aho tugeze aha ngaha tujye twinubira no kwicarana na we kubera umunuko aba afite, bya sonde byakuzura bigaturika, ari no kuzigurira ubu ngubu.”

Uzaribara avuga ko akwiye kurenganurwa no gufashwa kuko ubuzima bwe bukomeje kuba bubi uko imyaka ishira.

Ati: “ Nge ndifuza ubufasha bwo kugira ngo babe bamvura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera MUKAMANA Soline, avuga ko ikibazo cya Uzaribara bakizi kandi ko hari ubufasha yagiye ahabwa, nk’uko abisobanura.

Agira ati: “ Turamufasha, bari mu mirimo yoroheje ndetse umuryango we wahawe Gira inka, ndetse n’iyo urebye unageze iwe barifashije ku buryo wenda tutavuga yuko babayeho nabi nk’abandi bose.”

Nubwo Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamufashije, icyo UZARIBARA akeneye cyane si inka ahubwo ni ukubona ubuvuzi bwatuma na we yongera kwisanga mu bandi no kugira icyo yikorera. Abaturage bo basaba ko hajya hafashwa umuntu wagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Leta ibyo ari byo byose, yaba kugwirwa n’ikirombe cyangwa n’izindi mpanuka ziba mu mirimo ya Leta itandukanye isaba ubwitange bw’abaturage.

Alphonse NKUNDAMAHORO