Gatsibo: Bahangayikishijwe n'abajura bitwaje intwaro gakondo.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bahangayikishijwe n'abajura bitwaje intwaro gakondo batobora amazu bagarwara amatungo n'ibiri mu nzu, bagasaba ko Leta yabafatira ingamba zikwiye.

Jun 8, 2026 - 20:14
Jun 9, 2026 - 19:10
 0
Gatsibo: Bahangayikishijwe n'abajura bitwaje intwaro gakondo.
Murambi, Gatsibo, babangamiwe n'abajura badatuma hari icyo batunga.

Abaturage bo mu Kagari ka Rwimitereri bavuga ko abajura binjira mu ngo, bagatobora amazu bakiba ibintu bitandukanye birimo imyaka n’amatungo, ku buryo hari abo byasize mu gihombo gikomeye.

Umwe yagize ati: “N’amazu barahinga bakiba. N’epfiriya ku baturanyi baraje biba ibintu byose byo muri butike. Ntaho turi n’ihene mu gikoni baratwara, baza kandi bafite n’ibyuma unavuze bakwica.”

Undi ati: “Ikibazo cy’ubujura kirakabije. Uraba ufite imyaka cyangwa ihene ugasanga inzu bayitoboye bayibye.”

Bavuga kandi ko ubujura busubiza inyuma ibikorwa by’iterambere byabo, bagasaba ko abafashwe bajya bahanwa by’intangarugero ku buryo byatanga isomo ku bandi.

Bagira bati: “Ikiza ni uko umujura bajyana bamujyana ntagaruke cyangwa akamara nk’amezi 6 byibura twaba duhumetseho. Nk’ubu barabajyana bagahita babagarura nta n’ukwezi bamazeyo.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Murambi Ndayisenga Jean Claude, avuga ko iki kibazo bakomeje kugikurikirana bafatanyije na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, hagamijwe kugikumira no kugifatira ingamba zirambye.

Ati: “Turabizi ko muri ako gace hagenda hagaragara ibibazo by’ubujura, ariko dufatanya na Police n’izindi nzego ku buryo turi mu murongo wo kugikemura.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yemera ko hari igihe abaturage babona uwafashwe akurikiranweho ubujura agarutse mu muryango vuba, ariko akavuga ko uwo yibye agomba gukomeza gukurikirana dosiye z’ukekwaho icyaha kugeza zigejejwe mu nkiko.

Agira ati: “Umujura yajyanwa na Police cyangwa RIB, amategeko arubahirizwa. Iyo rero wasize ibimenyetso by’icyaha akekwaho, ubwo aba ari umwere. Rero hari ubwo nk’umujura yiba mu isoko, abantu babona ajyanywe bakiruhutsa, ntibibuke no kuzana ibimenyetso bimushinja cyangwa ngo batange ubuhamya, iminsi inzego zimufite zigomba kumumarana yagera bakamurekura agataha. Abantu rero bakwiye kumva ko na bo hari uruhare bagira mu gutuma ababiba bahita bataha.”

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mezi atanu gusa mu Ntara y’Iburasirazuba habaruwe ibyaha by’ubujura 443. Ni imibare ituma abaturage basaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu gukumira no kurwanya ubu bujura, kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza. Polisi yo isaba abaturage kwirinda kwihanira abakekwaho ibyaha, kuko hari aho usanga bamwe mu bafashwe bakubitwa n’abaturage bikagera n’aho bahasiga ubuzima, nyamara amategeko ateganya ko ukekwaho icyaha ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Louise MUKANTAGENGWA.