MU MAHANGA: Bikomeje kugorana hagati ya Amerika na Kenya kuri Ebola.

Amerika yatangaje ko ntacyabuza Ikigo cyo Kuvuriramo Abanyamerika barwaye Ebola kubakwa muri Kenya, nubwo iyubakwa ryacyo Abanyakenya bataryumva, ahubwo ari umugambi wa politike gusa.

Jun 4, 2026 - 17:20
 0
MU MAHANGA: Bikomeje kugorana hagati ya Amerika na Kenya kuri Ebola.
Abaperezida William Ruto wa Kenya na Donald Trup wa Amerika.

Ubu indege zitwara ibikoresho ahateganyijwe kubakwa Ikigo Gishinzwe kwita ku Barwayi ba Ebola bo muri Amerika zamaze kuhageza ibikoresho mu gace ka Laikipia, nubwo abaturage ba Kenya batabyishimiye habe namba.

Ambasade ya Amerika muri Kenya yatangaje ko gushinga iki kigo muri kenya atari ukuzanira ibyago Abanyakenya, ahubwo ari uburyo bwagutse bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola, no kubakira Kenya ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo.

Ni mu itanzago ryasohowe n’iyi ambasade, aho harimo aho bagize bati: “Iki kigo cy’akato kizubakwa muri Laikipia ni uburyo bwagutse bwo guhangana n’ikwirakwira rya Ebola. Si uguteza akaga abaturage baturiye aho kizubakwa.”

Nubwo bavuga gutya, iki cyemezo ntikigeze na rimwe kishimirwa n’Abanyakenya kuko bo batumva impamvu Igihugu cyabo ari indiri y’ibibi byose, kuko Leta yabo bagaragaza ko ititaye ku buzima bwabo, ahubwo iri kureba inyungu zizavamo aho kwita ku ngaruka bizagira ku baturage kavukire ba Kenya.

Ibi byitambitswe n’Urukiko KATIBA Institution ndetse bishimangirwa n’imyigaragambyo abaturage ba Kenya bamaze iminsi bakora aho abantu babiri bayiguyemo, bose bamagana iyubakwa ry’iki kigo bavuga ko ubutaka bwabo atari ubwo kuzanwaho ibizabica.

Ubuyobozi bwa Kenya burangajwe imbere na William Ruto bwo bushyigikiye iyubakwa ry’iki kigo, aho mu butumwa Perezida wa Kenya William Ruto yanyujije kuri X yavuze ko ikigo kitari igitangaza cyangwa ikintu kidasanzwe, ahubwo kiri mu rwego rwa gahunda rusange yo kwitegura ikiza, anongeraho ko kizakoreshwa mu nyungu za Kenya ndetse n’inshuti zayo harimo Abanyamerika.

Theoneste MANIRAKIZA