Kayonza: Umunuko w’ikimoteri ugiye kwimura Abaturage.
Mu Karere ka Kayonza mu mujyi wa Kabarondo abahatuye n’abahagenda babangamiwe n'ikimoteri kiri mu mujyi rwagati kinuka cyane, bagasaba ko cyahakurwa.
Hari mu masaha y’umugoroba mu mujyi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, ubwo twahageraga abantu banyuranyuranagamo ari na ko bakora imirimo yabo ya buri munsi kuko amasaha yasaga n’akuze, ariko hafi ya bose ukabona bagenda bifashe ku munwa kubera umunuko w’ikimoteri kiri rwagati muri uyu mujyi.
Bamwe mu baturage bavuga ko muri icyo kimoteri hashyirwa imyanda yose yo muri uyu mujyi, bagasaba ko cyahakurwa.
Umwe agira ati: “ Nturi kureba ko bari kurema isoko, byaba ku wa Kane cyangwa ku wa Gatanu byose bakoyorera hano. Imyanda yose, byaba n’imyanda y’abana bitumye bashyira hano mu kimoteri.”
Undi agira ati: “ Turasaba ko bashaka ahandi ikimoteri bagishyira, hatari nyabagendwa no mu isoko gutya.”
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza w’agateganyo, HATEGEKIMANA Fred, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko kigiye gukemurwa ku bufatanye na koperative ikora isuku mu Karere.
Yagize ati: “Icyo kibazo turakizi, kandi turaza gukorana n’ubuyobozi bwa koperative ifitanye amasezerano n’Akarere kugira ngo byubahirizwe uko bikwiye, ku buryo imyanda ikuburwa mu isoko igahita ihava igenda kuko hariya nta kimoteri kihateganyirijwe.”
Ikibazo cy’ikimoteri kiri hagati mu mujyi gitera impungenge abaturage kuko gishobora kuba isoko y’indwara ziterwa n’umwanda, utibagiwe no gusebya umujyi wa Kabarondo. Abaturage bifuza ko cyahakurwa cyangwa kikajya gikorerwa isuku ihoraho n'ubwo bavuga ko babivuze kenshi ariko ntihagire igikorwa.
Esther KIREZI
Kinyarwanda
English



