Abashinwa miliyoni 1,8 bakuwe mu byabo n’ubwoba bw’umuyaga ukomeye.
Abaturage barenga miliyoni 1,8 mu Bushinwa bakuwe mu byabo mu gihe umuyaga ukomeye witwa Bavi wasatiraga umujyi wa Wenzhou uri mu Burasirazuba bw’igihugu. Uyu muyaga wari umaze kugera mu birwa bya Sakishima byo mu majyepfo y’u Buyapani, aho wazanye imvura nyinshi n’umuyaga ukomeye, ndetse unyura hafi ya Taiwan.
N’ubwo umuyaga wa Bavi wari watangiye kugabanya ubukana kubera ko wageraga mu mazi akonje, abahanga mu by’ikirere bavuze ko wari ugifite ubushobozi bwo guteza ibibazo kubera ubwinshi bw’amazi wari utwaye mu bicu by’imvura.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Bushinwa cyatangaje ko uyu muyaga wari ufite umuvuduko wa kilometero 144 mu isaha, bikaba byawushyiraga ku rwego rwa mbere mu bipimo bikoreshwa mu gupima ubukana bw’imiyaga yo mu nyanja. Wari uri hafi ya kilometero 200 mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Wenling, mbere yo kwerekeza hafi ya Wenzhou.
Abayobozi batangaje ko abantu barenga miliyoni 1,7 bimuwe mu ntara ya Zhejiang, ahabarizwa Wenzhou, mu gihe abandi barenga ibihumbi 100 bimuwe mu ntara ya Fujian ituranye na yo. Wenzhou, umujyi utuwe n’abantu hafi miliyoni 10, wari utegereje ko umuyaga uhibasira ku Cyumweru.
Bamwe mu batuye muri Wenzhou bavuze ko bari bafite impungenge ariko bizeye ko ibintu bizagenda neza kubera ko igihugu cyiteguye. Umwe mu baturage witwa Huang Xinghuan yavuze ko umuryango we wari warabitse amazi ahagije y’iminsi ibiri cyangwa itatu, ariko ko nta mpamvu yo guhagarika umutima cyangwa kugura ibiribwa byinshi birenze urugero.
Muri Taiwan na ho hafashwe ingamba zo kwirinda, aho abantu barenga ibihumbi 14 bimuwe cyane cyane mu bice by’imisozi. Ingendo mpuzamahanga 920 n’iz’imbere mu gihugu 282 zahagaritswe kubera uwo muyaga. N’ubwo Taiwan itigeze ihura n’ubukana bukomeye bwa Bavi, abayobozi bafashe ingamba zo kurinda abaturage.
Mu gihe ibihugu byo muri ako karere byakomeje gukurikiranira hafi uyu muyaga, inzego z’ubutabazi n’abaturage bakomeje kwitegura kugira ngo bagabanye ingaruka zawo.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



