BUGESERA: Basabwe kujya batanga inzu zigaterwamo umuti wa Malaria.

Mu gukomeza urugamba rwo kurwanya indwara ya Malaria, mu Murenge wa Nyamata w’Akarere ka Bugesera, abaturage baterewe umuti urwanya imibu mu nzu, na ho RBC yo ikaba ibasaba kutajya bimana inzu mu gihe bagiye gutererwa umuti kandi ikibutsa ko gutererwa umuti bitavanaho izindi ngamba zo kwirinda Malaria.

Apr 23, 2026 - 13:12
Apr 23, 2026 - 13:15
 0
BUGESERA: Basabwe kujya batanga inzu zigaterwamo umuti wa Malaria.
Epaphrodite HABANABAKIZE Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga no Kurwanya Malaria mu Gashami Gashinzwe Kurwanya Malaria mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC

Ibi byabereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, aho ibikorwa byo gukangurira abaturage kurwanya indwara ya Malaria byakomereje. Kuri uyu wa gatatu hakozwe ibikorwa byo kurwanya Malaria hifashishijwe gutera umuti urwanya imibu mu nzu, aho abaturage batandukanye baterewe umuti mu nzu nyuma yo guhabwa amabwiriza agomba gukurikizwa mbere na nyuma yo gutera umuti, harimo gusohora mu nzu ibintu bimwe, ibidasohowe bigatwikirirwa cyangwa bigapfundikirwa hanyuma umuti wamara guterwa byibura uwaterewe umuti agategereza amasaha abiri atarinjira mu nzu kugira ngo hirindwe ko yahumeka wa muti ukamugiraho ingaruka. DUSABE Fatuma utuye mu kagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata w’akarere ka Bugesera ni umwe mu baturage baterewe umuti urwanya imibu mu nzu, asobanura uko ubuzima bw’umuryango we bwahinduwe nyuma y’uko batangiye gutererwa umuti mu nzu, ndetse akanyomoza abavuga ko uyu muti ukurura udukoko turimo ibinyenzi.

Yagize ati: “ Ngewe nyimukira hano, twahoraga turwaye pe, nko mu kwezi twarwaragamo nka gatatu, dusimburana abana abakuru, gutyo, ariko gahunda aho yaziye yo kuduterera imiti, dushobora kumara umwaka tutarwaye Malaria hano, atari na ngombwa ko turyama muri supernet. Supernet tuziryamamo kuko tuzifite ariko niyo tutaziryamamo twaraterewe imiti ntabwo turwara Malaria. Umuti ntakibazo rwose. Mfitemo n’abana bagira uburwayi bw’amareriji ariko ntakibazo bagira. Ubutumwa nabwira abaturage ni uko bareka abanyabuzima bakabaterera imiti kuko imiti irafasha. Ukuyeho no kwica imibu yica n’ubundi busimba muri rusange.”  

Umwe mu bajyanama b’ubuzima kandi twasanze ari gutera umuti mu nzu hagamijwe kurwanya imibu ikwirakwiza agakoko gatera malaria asobanura ko uburyo bwo gutera umuti mu nzu bugira uruhare runini mu kurwanya malaria, ndetse akabuza abaturage kudahita batera irange nyuma yo gutererwa umuti

Mu magambo ye ati: “ Iki gikorwa gitanga umusaruro mwinshi cyane kubera ko nko mu gihe nk’iki k’’imvura, imibu iba yaramaze kuba myinshi mu nzu, kandi imibu niyo ikwirakwiza Malaria. Iyo duteye umuti, imibu iragabanyuka ariko ntibikureho ko n’ubundi abaturage bakomeza kuryama muri supernet kuko ubu baba ari uburyo buba bwunganira ubusanzweho.”

Donatha TWIZEYEMUNGU ukorera umuryango utegamiye kuri Leta wa SFH Rwanda, akaba umuhuzabikorwa wo kurwanya Malaria mu Ntara y’i Burasirazuba, asobanura aho bageze igikorwa cyo gutera umuti urwanya malaria mu nzu ndetse akemeza ko bakomeje kwegereza abaturage serivisi n’ubundi buryo bwo kwirinda Malaria.

Yagize ati: “ Twari dufite imirenge igera kuri 27 mu ntara y’i Burasirazuba yose, niyo twabashije guteramo imiti. Hari agakoresho twari dufite, na n’ubu karahari kitwa gardian kamanikwa mu nzu... udukeneye hari amaforomasi dukorana nayo, yaza kuturangura iwacu, mu maforomasi turiyo. Ikindi kijyanye n’amavuta yo kwisiga, muri iyi minsi ntayo dufite ariko namara kuboneka nayo tuzabibamenyesha.”

Epaphrodite HABANABAKIZE, Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga no Kurwanya Malaria mu Gashami Gashinzwe Kurwanya Malaria mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC asobanura ko kugira ngo igikorwa cyo gutera umuti urwanya imibu gishoboke bisaba ubufatanye bw’inzego zose, akanenga akandi abagifite imyumvire ibahatira kwanga gutererwa umuti mu nzu ndetse akabibutsa ko bitavanaho izindi ngamba z’ubwirinzi.

Yagize ati: “ Iyi gahunda rero kugira ngo ikunde bisaba yuko inzego zose, guhera kuri Mutwarasibo ku mudugudu kugera kuri level y’akarere ko iki gikorwa bakigira icyabo kugira ngo bakangurire abaturage ubwiyongere bwo gutera cyangwa icyo twakita caverage izamuke ijye hejuru abaturage bose babyakire... Abatemera ko babaterera ntibiba bishingiye ko umuti ukaze, ahubwo biba bishingiye ku myumvire n’imigirire no kutumvakamaro k’uyu muti.”  

Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko gutera umuti mu nzu ari igikorwa ngarukamwaka gikorwa mu mirenge yazahajwe na Malaria turere twose tw’igihugu, aho harebwa umurenge byibura ufite abaturage barwaye Malaria bagera ku 100/1000. RBC kandi igaragaza ko ari igikorwa kigira umusaruro mu guhashya indwara ya Malaria aho nko mu karere ka Gisagara gutera umuti byatumye umubare w’abarwayi ba malaria ugabanyuka ku kigero kiri hejuru ya 80%. Biteganyijwe ku muri iki cyumweru turimo kizanizihizwamo umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria usanzwe uba buri wa 25 Mata buri mwaka, kizarangira hatewe umuti mu ngo zigize imirenge 96 yatorannyijwe ku rwego rw’igihugu. Abaturage basabwa kudakumira abajyanama b’ubuzima n’abandi baza kubaterera imiti mu nzu, ndetse bagakurikiza andi mabwiriza ari mo no kutinjira mu nzu mbere y’amasaha abiri hamaze guterwa umuti mu nzu ndetse ibyo bigakomatanywa n’izindi ngamba zo kurwanya Malaria zirimo no kurara mu nzitiramibu buri joro ndetse bigahera ku munt uku giti cye.

Gilbert NIYOMUKIZA.