MUHANGA: Green Party yasabye abarwanashyaka bayo kujya bitabira gahunda za Leta.

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party of Rwanda) ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Muhanga kujya bitabira gahunda za Leta.

Apr 19, 2026 - 08:38
Apr 19, 2026 - 14:13
 0
MUHANGA: Green Party yasabye abarwanashyaka bayo kujya bitabira gahunda za Leta.
INGABIRE Yvonne Komiseri wungirije muri Komisiyo y’Ubukungu muri Green Party

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026, ubwo abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere bari mu nama ikomatanyije n’amahugurwa, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge.

 

Muri iyi nama yafunguwe n’umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo Habimana Gustave wari uhagarariye perezida w’ishyaka ku rwego rw’Igihugu, Senateri Dr. Habineza Frank,

Komiseri wungirije muri Komisiyo y’Ubukungu muri Green Party, INGABIRE Yvonne yasabye abarwanashyaka kugira uruhare mu kugaragaza isura nziza y’ishyaka ndetse no kurushaho kujya bitabira gahunda za Leta, bibutswa ko ari bo bagomba kuba aba mbere mu kwitabira gahunda za leta no kugira imyitwarire myiza aho batuye.

Yakomeje abasaba kwimenyereza gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bazifashishe mu kugaragaza ibitekerezo byubaka ndetse n’ibyiza ishyaka ryagizemo uruhare birimo; kongera umushahara wa mwarimu, kugaburira abana ku ishuri, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Abarwanashyaka ba Green Party muri Muhanga bahuguwe, biyongera ku bahuguwe mu ntara yose y’Amajyaruguru, ndetse n’abo muturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.

NKUNDAMAHORO Alphonse