GICUMBI: Abagize umuryango basabwe kurwanya amakimbirane mu muryango kuko agira ingaruka mbi ku bagize muryango.
Depite Hon. RUTEBUKA BARINDA mu Karere ka Gicumbi yasabye abagize umuryango kurwanya amakimbirane mu muryango kuko ari bwo buryo bwo kubaka umuryango mwiza ubereye Igihugu kandi uzira imirire mibi n’ibindi muri rusange.
Ibi babisabwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku rwego rw’Akrere ka Gicumbi wizihirijwe mu Murenge wa Nyamiyaga na Depite Hon. RUTEBUKA BARINDA.
Habanje kugaragaza ibikorwa abagore bagezeho, hahembwa abagore bahize abandi mu nzego zitandukanye zirimo Ubworozi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga ndetse n’ibindi. Ibindi byaranze uyu munsi ni ukoroza abaturage, aho babiri borojwe inka, abaturage 12 bahabwa matora mu rwego rwo gucya nyakatsi ku buriri, bamwe bahabwa ibitenge byo kwambara. Kuri uyu munsi ubuyobozi bwafashe umwanya wo kugaburira abana hagamijwe kurwanya igwingira riri hejuru muri aka karere. Bamwe mu baturage twaganiriye baduhamirije ko hari ibyo bamaze kugeraho, bagamije iterambere cyane cyane bishakamo ibisubizo.
Umwe yagize ati: “...mfite ingurube 2, dufite inzu twubatse y’ubucuruzi.”
Hari n’undi wagize ati: “ Ntabwo tukirwa dusabiriza abagabo, unyura aha ugakora ubundi ugashaka ibyawe, utiriwe usabiriza umugabo ngo ngiye aha mpa udufaranga tw’agasururu, wenda n’isabune yabuze mu rugo ugomba kuyishaka nawe nk’umudamu ukayizana. Umunyu wabura ukawuzana mu rug.”
Ku ruhande rw’aborojwe inka bavuga ko izi nka zigiye kubafasha mu kwiteza imbere, bongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’abana babo bakabona amata, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Umudamu waremewe yagize ati: “ Iyi nka igiye kumfasha kwiteza imbere nkabona ifumbire, nkahinga nuko nkabona ikintunga no gusagurira amasoko.”
Ni mu gihe umugabo waremewe yagize ati: “ iyi nka igiye kumfasha kubaho neza. Nge mbona agafumbire, niramuka yororotse amata, abana bage banywa ku mata, ibintu bigende neza nyine.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel yibukije abagore ko hari ibibazo bikigaragara mu ngo kandi bidakwiye, yitsa ku isuku no ku bana ndetse asaba abaturage kwihaza mbere yo gusagurira amasoko, kuko ari yo soko yo kurwanya imirire mibi mu muryango.
Yagize ati: “ Bagore beza b’agaciro turacyabona ihohoterwa rishingiye ku gitsina, turacyabona imiryango ibana mu makimbirane, turacyabona ubusinzi bukabije ndetse bwageze no mu bagore, ubundi ntabwo bisanzwe, tubona abana cyangwa se n’abandi bishora mu biyobyabwenge, turi mu rugamba rwo kugira ngo twimakaze isuku, isuku igaragare hose... Turi mu rugamba rwo kwigisha abaturage bacu kugira ngo ibyo bahinga, ibyo beza, ibyo duhinga, umusaruro ukomoka ku ubuhinzi dufite, ubworozi bumaze gufata intera nziza mu karere kacu, tubibyaze umusaruro bibanze bidutunge, aho kugira ngo dusagurire urugo ahubwo dusagurire amasoko. Tubanze twihaze, nitumara kwihaza dusagurire amasoko. Uwaduhaye inka, akaduha uburyo bwo kutwunganira mu buhinzi, tukaba twishimira ko umusaruro wiyongereye ntidukwiye kumwitura kugira imirire mibi.”
Kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Abagore, umugore uhagarariye abandi mu Karere ka Gicumbi yibanze cyane ku bufatanye hagati y’abashakanye kuko ari yo soko yo kubaka umuryango mwiza ubereye Akarere ka Gicumbi n’i Igihugu muri rusange kuko umuryango ari wo nshingiro ry’abaturage b’ejo hazaza h’Igihugu, bityo ko hakwiye ubufatanye.
Yagize ati: “ Iyo tugiye mu mibereho myiza, umugore n’umugabo iyo bafatanyije bubaka urugo rwiza rudafite abana bafite imirire mibi. Aho umugore n’umugabo bajya inama mi mirerere y’abana, mu byo abana barya bakabagaburira indyo yuzuye. Aho umugore n’umugabo bafatanyiriza hamwe mu kureba ibitunga umjuryango ntawe usigaye inyuma. Mu mi higo kandi umugore agira uruhare rukomeye kugira ngo abana batava mu ishuri. Mu mibereho myiza umugore n’umugabo bafatanyije umuryango barimo ukagira isuku. Barafatanya bakareba ibiteza imbere umuryango, wa muryango barimo ukagira isuku. Umugore n’umugabo bafatanyije bagira umuryango utekanye, imiyoborere myiza, umuryango utarangwamo amakimbirane, umuryango utarangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina, umuryango utarangwamo abana bahohoterwa, abana baterwa inda.”
Mu ijambo yahawe yasoje ahigira imbere y’abayobozi ko abagore bagiye kugora ibishoboka byose kugira ngo igwingira rirangwa mu Karere ka Gicumbi riranduke.
Yagize ati: “ Mpigiye imbere yanyu ko tugiye gukora cyane kugira ngo n’aho tutagaragara neza, igwingira dufite, tugiye kurirwanya ntawe usigaye inyuma.”
Depite mu Nteko Inshingamategeko RUTEBUKA BARINDA, yasabye abagore kwirinda amakimbirane mu muryango kuko agira ingaruka mbi cyane cyane ku bana ariko kandi asaba abagize umuryango bose kwimika umuco w’ibiganiro mu muryango, hagamijwe kurwanya icyawuhungabanya.
Yagize ati:“ Mureke rero dufate umwanya twirinde amakimbirane, twirinde icyo ari cyo cyose cyateza amakimbirane kuko amakimbirane agira ingaruka zikomeye cyane mu muryango. Ingo zirimo amakimbirane niho usanga abana batajya ku ishuri, za gatanya zabaye nyinshi kubera ikibazo cy’amakimbirane, ibyo bikabangamira iterambere ry’umuryango, bikabangamira iterambere ry’abana kuko abantu iyo bamaze gutandukana, abana nibo bagira ingorane. Dukomeze turwanye amakimbirane, dukomeze twite ku mirere myiza y’abana, dukomeze turwanye ihohotera, twirinde guhishira, dukomeze twirinde ubusinzi by’umwihariko twubake umuco w’ibiganiro mu muryango. Dushake umwanya twebwe ababyeyi tugaruke ku nshingano zacu zo kurera.”
Umunsi Mpuzamahanga w’abagore watangiye kwizihizwa bwa mbere mu Rwanda mu 1975 ukimara kwemezwa n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye. Igitekerezo cyo kugira uyu munsi Mpuzamahanga cyatanzwe na Clara Zetkan Umudagekazi, akaba Impirimbanyi y’umu-comuniste yaharaniraga uburenganzira bw’abagore. Kugeza ubu mu Rwanda mu Nteko inshingamatekego umutwe w’Abadepite 63.75% ni abagore naho muri Sena ni 46.2% wongereyeho n’abandi bari mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo. Abahanga bemeza ko nta terambere ryagerwaho umugore ahejwe.
Umunyamakuru: MANIRAKIZA Theoneste
Kinyarwanda
English



