GATSIBO: Ubumenyi bucye n’amakimbirane mu muryango, bimwe mu bitera imirire mibi.
Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Taba mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo bavugako imirire mibi n'igwingira rituruka ku bumenyi bucye ndetse no ku makimbirane yo mu miryango, bakaba basaba inzego z'ubuyobozi kubaba hafi hagamijwe gukemura ibibazo byabo no guhangana n'iyo mirire mibi n'igwingira.
Ibi ni ibyemezwa na bamwe mu baturage bo mu kagari ka Taba mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo, aho mu gusobanurirwa uburyo indyo yuzuye itegurwa, bavuze ko kenshi intandaro yo kugwingiza abana n'imirire mibi atari uko baba badafite ibiryo, ahubwo bemera amakosa avanze n'ubujiji mu gutegura amafunguro, ikindi bakavuga ko amakimbirane mu muryango na yo ashobora kuba nyirabayazana w'ibi bibazo.
Umwe muri bo yagize ati: “Ariko kubera ko abayobozi bagiye batwigisha, bakatwigisha gutegura indyo y’umwana, irimo kugenda igabanuka. Ubu niba umwana yari muri muwake apima 12 cyangwa se 11, ubu rwose ari hagati ya 13. Kubera ko bagiye batwigisha guteka indyo yuzuye, kubaka akarima k’igikoni…Ubundi ntitwari tuzi ko twajyana ijana mu isoko ngo duhahe imboga dutekere abana mu mboga. Reka da! Turashimira n’umubyeyi wacu Paul KAGAME wabigizemo uruhare kugira ngo tubane neza n’amahanga.”
Mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi, twifuje kumenya uruhare rw'Abajyanama b'ubuzima mu gufasha abaturage bagifite ibi bibazo maze UWIMANA Patricia uhagarariye abo mu kagari ka Taba avuga uko babafasha .
Yagize ati: “Ikintu dufasha abaturage kugira ngo turwanye igwingira n’imirire mibi, tubigisha gukora indyo yuzuye, tukabigisha kubaka uturima tw’igikoni, tukabigisha uburyo bagomba gutekera abana indyo yuzuye igizwe n’ibintu bitatu. Bakabashakira ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara. Tukabibabwira tukabasobanurira. Twarangiza kubasobanurira, tukabibabaza na bo bakabidusubiriramo kugira ngo twumve ko bya bintu twabigishije babifashe. Ikindi tubigisha ni ugukora akarima k’igikoni bagahinga imboga rwatsi.”
Butare Bonavanture Umuganga ku Bitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya Byumba biherereye mu Karere ka Gicumbi we, arasobanura ibitera igwingira n'imirire mibi ndetse n'uburyo abaturage bakwiye kubisohokamo.
Yagize ati: “Abana barimo kugwingira kubera umwanda. Wamugaburiye ibiryo birimo umwanda biteguye nabi, wabishyize mu isafuriya cyangwa se ku isahane isa nabi, wogesheje amazi adasa neza, umwana ariye adakarabye, umubyeyi ariye adakarabye, yateguye ibiryo adakarabye afite umwanda. Bya biryo umwana yariye bigera mu nda bigahita bisahuka. Ikintu kirimo gutera abana bacu kugwingira ni ukutita ku bana. Umubyeyi niba abyukiye mu murima saa kumi n’imwe, ubwo umwana iyo arize amuhoresha ikinonko cyangwa yaba ari umubyeyi mwiza akaba yatwaye agakoma k’umwana cyangwa n’ibindi biryo… Ariko abenshi muri twebwe wa mwana twibagirwa kumujyanira ka gakono k’umwana, rya funguro rye. Niba wamugaburiye mugitondo saa kumu n’ebyiri uvuye mu rugo umuhaye ikijumba kiyongera ku ibere, ubwo umwana arongera kuza kurya saa kumi n’imwe zumugoroba… Uwo mwana azabuzwa n’iki kugwingira.”
Binyuze mu muryango L'Appel Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba na Mukarange no mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo , uyu muryango mu rwego rwo gushyigikira Leta mu guhangana n'imirire mibi ndetse n'igwingira wahisemo kubaka ingo mbonezamikurire muri iyi mirenge igamije gufasha leta n'abanyarwanda muri rusange guhashya iki kibazo cy'igwingira nk'uko bisobanurwa n'umuyobozi wayo Pasteri Bakweli Etienne.
Yagize ati: “Uruhare rw’iki kigo cyacu bakita ‘Cantine Social de Muhura’ mu by’ukuri twagitekerejeho kugira ngo twunganire abana by’umwihariko b’abakene bafite ikibazo k’imirire. Ni ukuvuga ku bana batoya bari munsi y’imyaka itanu, abana biga mu mashuri y’ibiburamwaka. Ni abana mu by’ukuri baturuka mu miryango ikennye kandi birumvikana nubwo iyo miryango ikennye, birumvikana ko kugira ngo bashobore kubona icyo kurya ni ikibazo. Kandi burya nkuko tubyigishwa, burya ingyo igira umumaro cyane ni indyo ya mugitondo. Umwana akava mu rugo akajya kwiga, akagera ku ishuri saa mbiri, saa mbiri ntakintu yafashe mu rugo, agategereza yuko ari buze kubona ifunguro isaa sita zigeze ku ishuri, ubona ni ikibazo gikomeye akaba ari nacyo nyine kigaragaza yuko abana bo muri kano gacye, usibye ko atari no muri kano gacye gusa ka Muhura n’ahandi ni uko, abana nyine wabonaga ko bashonjye koko kandi bikagaragara n’inyuma, haka harimo nabo bafite ikibazo k’igwingira.”
Binyuze mu bukangurambaga bwateguwe n'umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Taba bugamije guhangana n'ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi, uyu muryango L'APPEL Rwanda nawo ntiwasigaye, kuko wubakiye inzu imwe mu miryango itishoboye, ugeza amazi meza ku baturage hirya no hino, kuri ubu muri aka kagari ka Taba wabashyiriyeho urugo mbonezamikurire aho ku ikubitiro ruri kwakira abana barenga 30 ku munsi aho bategurirwa amafunguro yujuje intungamubiri ndetse bakaba bagiye no gushyirirwaho isomero mu gihe kitarenze umwaka.
Alphonse NKUNDAMAHORO
Kinyarwanda
English



