Gicumbi: Abaturiye ikiyaga cya Muhazi barifuza kuzana ubwato bwambutsa imodoka z'Abahagana

Ikiyaga cya Muhazi ni kimwe mu byinjiza abakerarugendo mu Karere ka Gicumbi, n’ubwo hari n’ahandi hatandukanye hakorerwa ubukerarugendo muri aka Karere, gusa harateganywa uburyo hose hagiye gutegurwa neza hakarushaho gukurura abashoramari ndetse no gusurwa na ba Mukerarugendo.

Apr 1, 2026 - 15:30
 0
Gicumbi: Abaturiye ikiyaga cya Muhazi barifuza  kuzana ubwato bwambutsa imodoka z'Abahagana
Ikiyaga cya Muhazi kirimo ubwato ku nkombe

Ibi babitangarije itangazamakuru ubwo ryabasuraga mu mpera z'ukwezi kwa gatatu 2026, ku bufatanye n’urwego rw’ igihugu rw’ iterambere RDB, bagaragaje ko haramutse hashowe imari byatuma Akarere ka Gicumbi gasurwa cyane kurushaho, ndetse n’abatekereza gushora imari mu bukerarugendo bakamenya uko hari agafaranga gatubutse.

Muri urwo ruzinduko kandi, byagaragaye ko abaturage baturiye iki kiyaga  cya Muhazi giherereye mu murenge wa Bukure mu Kagari ka Rwesero, abahatuye  bashima ko n’ubwo hari ama Hotel meza yamaze kuhubakwa, gusa ko imiterere y’iki kiyaga isurwa ku mpande zombi bikaba imbogamizi mu kwambukiranya ikiyaga.

 Bemezako ari ihurizo rikomeye kwambukiranya ujya ku rundi ruhande kuko abahasura bafite imodoka bibasaba kuzenguruka ikiyaga babanje guca mu muhanda Gicumbi -Kigali, bikabasaba gukora urugendo runini  kuko iki kiyaga gihuriraho uturere twa  Gicumbi,Gasabo, Kayonza, Gatsibo na Rwamagana, kandi hakaba hari ibirometero byinshi.

Uhagarariye abikorera mu Murenge wa Bukure  Ngendahimana Emmanuel, avuga ko iki kiyaga gisurwa n’abantu batari bacye, gusa ko mu rwego rwo korohereza abakerarugendo bahagana bifuza ko haboneka ubwato bwambutsa imodoka z’ abashyitsi,  bikazatuma basura ibice byose by’ ikiyaga bakareba ubwiza Nyaburanga bwaho.

Yagize Ati:” Nkanjye ndi mu bakora Serivisi zo kwambutsa abashyitsi mu bwato kandi bidufasha kwinjiza amafaranga, ariko turateganya ko haramutse habonetse ubundi bushobozi bwatuma twambutsa imodoka zizamo abakiriya bacu byatworohera, kuko hari abashaka gusura igice cyegeranye n’uruhande Gicumbi ihuriraho n’Akarere ka Gasabo bigatuma basiga imodoka bakagenda n’ubwato gusa.

Yongeraho ko kandi byajya byorohera abahasura gutaha banyuze mu kandi Karere bidasabye ko bongera kugaruka banyuze mu bwato.

Ni mu gihe , Uwineza Josiane utuye mu Kagari ka Rwesero iki kiyaga cya Muhazi giherereyemo, avuga ko hari abahakorera ubworozi bw’ amafi, abahashyize utubari ndetse ko nawe ahacururiza inkonko kugeza ubwo amaze kuba umuhinzi mworozi, kuko afite ubworozi bw’ inka, ingurube n’inkoko byatangiye kumuhindurira imibereho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko Gicumbi ifite ahantu Nyaburanga hatandukanye, akaba ariyo mpamvu bari gusobanurira abikorera kuhashora imari, ndetse ko biteguye korohereza abakeneye kuhakorera imishinga.

Yagize Ati:” Dufite ikiyaga cya Muhazi gisurwa n’abantu batandukanye ariko kandi Dufite n’ahandi hatandukanye hari ubwiza Nyaburanga dutegura gukorera imishinga ,ndetse n’abashaka gushora imari bakaza tukaganira twiteguye kuborohereza kandi bakadufasha gutanga serivisi nziza ku batugana”.

Akarere ka Gicumbi bavuga ko hari gukorwa imihanda itandukanye hagamijwe korohereza urujya n’uruza ngo abashoramari boroherezwe kugeza serivisi nziza kuri ba Mukerarugendo.

 Alphonse NKUNDAMAHORO