KAMONYI: Basobanuriwe intego z’Ishyaka DGPR Green Party mu Gihugu.

Abitabiriye amahugurwa yo ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi yateguwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) basobanuriwe intego yaryo mu Gihugu, na bo batahana intego yo gushaka abarwanashyaka benshi mu rwego rwo kongerera imbaraga ishyaka.

Apr 4, 2026 - 17:29
Apr 4, 2026 - 17:48
 0
KAMONYI: Basobanuriwe intego z’Ishyaka DGPR Green Party mu Gihugu.
MUGISHA Alex Komiseri mukuru mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party)

Ibi ni ibyabereye mu Karere ka Kamonyi ahakomerejwe amahugurwa ku rwego rw’akarere yateguwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party), aho rifite gahunda yo kugera mu turere twose tw’igihugu rikora aya mahugurwa ajyanye n’ubukangurambaga, hagamijwe kongera abarwanashyaka. Aya mahugurwa ririmo gukorana n’abayobozi bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere, ni amahugurwa arimo gusiga benshi mu bayobozi basobanukiwe intego z’iri shyaka, ibyo bemeza ko byabagoraga kubisobanurira abandi. Bamwe mu baturage baganiye n’itangazamakuru bavuze uburyo aya mahugurwa yaziye igihe, bongeraho ko na bo bagiye gushiramo imbaraga ishyaka ryabo rigakomera.

Umujyanama mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi yagize ati: “ Ibi biganiro ni ingenzi cyane kuri twebwe kubera ko hari ibibazo bimwe na bimwe twibazaga cyangwa se umuturanyi akakubaza, ese iryo shyaka ujyamo bimeze gute na gute ugashobora kuba wabura igisobanuro kimbitse kugira ngo na we yumve neza icyo ugamije…Bitumye tumenya aho tugomba kuba turi koko.”

Ku bijyanye no kongera abarwanashyaka yongeyeho ati: “ …Nta yindi  nshingano ni ugushakisha abandi barwanashyaka.”

Mugenzi we basangiye inshingano ku rwego rw’akarere MUKESHIMANA Eugenie yagize ati: “ Twabonye ko tugomba kwitabira ibiganiro tugasobanukirwa Green Party icyo ari cyo kuko twari tutarayisobanukirwa. Twumvaga ko ari ishyaka ritavuga rumwe na Leta ariko tutaramenya…ese ikora ite? Uyu munsi rero byadufashije cyane kuko twamenye Green Party icyo ari cyo n’inshingano zayo, nuko ikora, nuko ibana n’abaturage.  Icyo bidufashije ni ugusangiza abandi baturage mu mirenge dutuyemo.”

MUGISHA Alex Komiseri mukuru mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) wari uyoboye aya mahugurwa, yavuze ko intego y’aba bayobozi bahugurwa ari ugushaka abarwanashyaka bashya, hanyuma yongeraho n’impamvu Green Party yiyemeje kutavuga rumwe na Leta.

Yagize ati: “ …Umushinga dufite dushaka ko aba baduhagarariye mu karere badufashamo, ari uwo kugwiza abarwanashyaka mu mirenge, hanyuma tukagira na za komite ziduhagarariye uko ari eshatu; Komite iyobora ishyaka ku rwego rw’umurenge, Komite y’urubyiuko ku murenge na Komite nyobozi y’abagore ku rwego rw’umurenge… Ishyaka ritavuga rumwe na Leta Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) ryiyemeje kutavuga rumwe na Leta, mu mugambi nyamukuru wo kutarwanya ibiriho, ahubwo tugamije kugira ngo tugaragaze ibitagenda neza tubishyingireho dutanga umusanzu.”

Aya mahugurwa iri shyaka ririmo gukora azaba mu turere twose tw’Igihugu. Uyu munsi yabereye muri Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo, aho kari akarere ka gatatu, bakaba barasoje mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru. Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ryitabiriye amatora y’abadepite ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu inshuro zigera kuri ebyiri. Ubu riri gushyiramo imbaraga kugira amatora ataha yo muri 2029 rizayegukane binyuze mu kugwiza abarwanashyaka mu Gihugu hose.

 

Alphonse NKUNDAMAHORO