Imisanzu mishya ya Mutuelle de Santé bamwe barasaba ko yasubirwamo
Bamwe mu baturage hirya no hino mu Gihugu barasaba ko amakuru yo muri sisiteme Imibereho yashingiweho hagenwa umusanu mushya wo kwivuza yakongera gukorwaho ubushakashatsi kuko bisanze bazishyura amafaranga adahwanye n’ubushobozi bwabo.
Ibi barabivuga nyuma yuko ku tariki ya 23 Gashyantare 2026 hatangajwe imisanzu mishya izajya yishyurwa n’abaturage mu bwisungane mu kwivuza hashingiwe ku makuru ari muri sisiteme imibereho. Bamwe mu baturage bagiye banyurwa n’amafaranga bazishyura bitewe n’amikoro bafite cyane ko abenshi banze ko tubafata amajwi banyuzwe nabyo ariko wabaza abaturanyi bakakubwira ko abanyuzwe ari abaherwe bamazeyo. Nubwo abaherwe batisanze bazishura ibihumbi 20,000Frw nta kibazo bafite mu misanzu mishya ya Mituelle de sante, hari bamwe mu baturage benshi hirya no hino mu Gihugu bakigaragaza ko umusanzu basabwa udahwanye n’ubushobozi bwabo, bakaba basaba ko hakorwa ubundi bushakashatsi vuba bwatanga amakuru ahuye neza n’imibereho y’umuturage, mbere yo gutangira kwakwa amafaranga.
Umwe muri bo yagize ati: “ Ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw), nge byarambabaje cyane kubera ko nta sambu ngira, n’inzi ndimo ntabwo ari iyange kuko ubu nta kintu na kimwe kinyanditseho, byarantunguye gusanga ndi mu bantu bazishyura ibihumbi 20,000Frw kandi nta mutungo n’umwe mfite unyanditseho. Ndumva basubira mu bushakashatsi bakareba abantu barenganye kuko turi benshi cyane byibuze tukagabanyirizwa.”
Hari n’undi wagize ati: “ wapi turi abakene ahubwo sinzi icyo bagendeyeho bashaka ubwo bushakashatsi, ngewe ndumva basubira mu ko babikoze bakatugabanyiriza.”
Ni mu gihe undi we yavuze ati: “ Bakashyira mu kiciro cya gatatu, ni murashyiramo nkora iki nshoboye iki? Nta bushobozi mfite pe. Ntabwo nishoboye singiye kukubeshya.”
Nyuma y’ibyo Ntigurizwa Deogratias Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga no Kwandika Abanyamuryango bashya muri RSSB mu kiganiro aherutse kugirana na B&B Kigali fm, yavuze ko bigora gusaba abaturage amafaranga, gusa akibutsa ko uko ibiciro bizamuka ku bindi bintu n’imiti idasigara nk’impamvu yo kuzamuka k’ubwisungane mu kwivuza ndetse ko hari na serivisi ziyongereye kuri mituel kandi zikomeye.
Yagize ati: “ Twese turabizi ko iyo umuntu umusaba kwishyura amafaranga ari ubuhozaho, nubwo bitagoye ariko byanze bikunze birasaba guhozaho kugira ngo nyine na wa wundi utarabyumva abashe kubyumva. Uko buriya ibiciro byiyongera ku isoko ntabwo imiti isigara. Ikiguzi cy’ubuvuzi nacyo ntabwo gisigara. Nubwo imiti, ibikoresho byo kwa muganga, ibigenda ku barwayi byose byariyongeraga ariko ntabwo umusanzu umunyamuryango wa mituel atanga, kuva icyo gihe ntabwo wigeze wiyongeraga. Usibye n’ibiciro kandi hari na serivisi nyinshi zayiye ziyongeramo mituel itishingiraga, kuva icyo gihe cyose zagiye zijyamo, hari n’izindi shyashya zigiyemo muri iyi minsi ya vuba zitwara n’amafaranga menshi.”
Muri icyo kiganiro, Emmy NTWARI SIBOMANA Ushinzwe Imikoreshereze ya Sisiteme Imibereho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri icyo kiganiro yavuze ko abaturage basabwa kubanza kumenya amakuru yabo ari muri sisiteme, hanyuma usanze afite ikibazo akajya ku kagari agafashwa ndetse akaba yakwiyambaza n’izindi nzego igihe bidakemutse.
Yagize ati: “ Banza urebe, ese abantu bakubaruyeho nibo, intambwe ya mbere nibarebe amakuru yabo, nibayanoze. Nonehi intambwe ya kabiri, nibatangire noneho bareba ngo ni iki cyashingiweho kugira ngo bashyire muri uru rwego. Umuturage ufite ikibazo agishyikiriza ubuyobozi bw’akagari. Noneho ubuyobozi bw’akagari bukakiyungurura, bukagifataho umwanzuro, bukaba rimwe na rimwe bushobora kugisha inama urwego rubari hejuru.”
Ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé kuva bwatangira bwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubuvuzi mu Rwanda. Ubu bwisungane bushya bugaragaza ko abanyarwanda bangana na 7.5% ari bo bazishura 20 gusa mu Gihugu hose, mu gihe 65% bazishura 5K. Hari n’abandi baturage bazakomeza kwishurirwa na Leta ndetse igakomeza gushaka n’ubundi buryo yakoresha kugira ngo serivisi zo kwa muganda zirusheho kuba nziza.
UWIMANA Jeanne
Kinyarwanda
English



