Kayonza: Bamara gusinda bagatangira umuhisi n’umugenzi.

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Nyawera Umurenge wa Mwiri wo mu Karere ka Kayonza, barasaba ko hakongerwa umutekano mu rwego rwo guhangana n’urugomo ruterwa n’abasinzi batangira abaturage.

Jun 10, 2026 - 16:37
 0
Kayonza: Bamara gusinda bagatangira umuhisi n’umugenzi.
Mwiri, Kayonza, barambiwe guhora bategwa n'abasinzi.

Ni kibazo kimaze iminsi kigaragara mu Murenge wa Mwiri mu kagari ka Nyawera,  aho bamwe mu baturage bavuga ko batewe impungenge n’abamara gusinda inzoga z’inkorano bagatangira abantu mu masaha y’umugoroba, ndetse ntibite ku kuba mwaba muziranye kuko abagutangira baba bakuzi, ahubwo bakakwirengagiza kabone n’iyo waba wabaguriye. Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko urugomo ruterwa n’abantu b’ingeri zose banywa bakarwana, ariko bagakeka ko wenda baba bafitanye amasinde, bagasaba ko umutekano w’aha wakazwa.

Umwe yagize ati: “Baragenda bakirirwa banywa bagasinda, rero umugoroba waza bakarwana. Ntiwamenya niba hari ibibazo baba bafitanye ariko buriya ntibyabura n’iyo byaba byoroheje, ariko iyo bamaze gusinda byo bararwana.”

Undi ati: “Bitewe n’ubusinzi njye bambonye saa moya saa mbiri gutyo, baranyirengagiza bashaka kungirira nabi. Ariko bari batangiye kwirega ngo bankubite, ni bwo ntakambye nsaba imbabazi mbona mpavuye amahoro, ariko havamo umwe arababwira ati: “Nimuhave uyu ni Kanyamigezi ni we utugezaho amazi, mbona ndahavuye.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, HATEGEKIMANA Fred, avuga ko bagiye gukorana n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kunoza umutekano wa buri wese.

Agira ati: “Byaba ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta cyangwa iz’umutekano zose zirahari, kandi tugiye gukorana dufatanyije n’irondo ku buryo tunoza umutekano wa buri wese, ntawe urenganye mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Iki si ikibazo kiri mu Karere ka Kayonza gusa, kuko no hirya no hino mu Gihugu bikunze kumvikana. Hakenewe ingamba zifatika zafasha mu guhangana n’ingaruka mbi zikomeje guterwa n’isindwe rya bamwe, kuko abasinzi kenshi ari bo soko y’umutekano muke wa bagenzi babo b’indakemwa.

Theoneste MANIRAKIZA.