Nyanza: Ishyaka rya Green Party ririfuza gushinga imizi mu mirenge mbere y’amatora yo muri 2029.
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ririfuza ko ryaba ryamaze kugira inzego zikomeye ku rwego rw’umurenge mu rwego rwo kwitegura amatora yo muri 2029 ndetse no kumenya mu buryo bworoshye ibibazo bifitwe n’abaturage.
Ibi byagarutsweho na Hon. Senateri Dr Frank HABINEZA, perezida wa Green Party of Rwanda, ubwo hasozwaga igikorwa cy’amahugurwa ari gukorwa n’iri shyaka mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo hari hagezweho Akarere ka Nyanza nyuma yuko Intara y’Amajyaruguru batangiriyemo yarangiye.
Muri aya mahugurwa Hon.Senateri Dr Frank HABINEZA, yavuze ko bifuza ko ishyaka abereye umuyobozi rikura binyuze mu kongera abarwanashyaka.
Yagize ati: “Turifuza ko ishyaka ryacu rikura rikongera abarwanashyaka.”
Yakomeje avuga ko byose bikwiye gutangirira ku kugira inzego zihamye ku rwego rw’umurenge, bikazanabafasha mu gutegura amatora yo muri 2029 ndetse no kumenya ibibazo abaturage bafite bihereye ku rwego rwo hasi, kuko ubundi habagamo icyuho.
Ati: “Iyo urwego rw’umurenge rugiyeho tuba twongeye kubona abarwanashyaka bashyashya. Icyuho cyari gihari kugeza ubu ni uko mu nzego z’umurenge tutari twakagizeyo inzego z’ishyaka kandi dukeneye ko tugira abandi barwanashyaka benshi ku rwego rw’umurenge, ku rw’akagari ndetse no ku rw’umudugudu babe benshi cyane. Ibyo bikadufasha mu kwitegura amatora y’ubutaha ndetse no kugira abazaduhagararira mu byumba by’itora.”
Yongeyeho kandi ko kugira inzego z’ishyaka ku rwego rw’intara zitari ku rw’umurenge byabagoraga cyane kugera ku barwanashyaka babo no kubona ababahagararira mu byumba by’amatora.
Ati: “Byaratugoraga kuba twagera ku barwanashyaka bacu vuba… kubona abantu baduhagararira mu byumba by’amatora byose mu Gihugo hose kuko ni byinshi.”
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda Green Party rikomeje gahunda yo guhugura no gushaka abarwanashyaka benshi bazarifasha mu matora yo muri 2029. Ubu hamaze guhugurwa abo mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo. Abarwnashyaka bahugurwa ku rwego rw’akarere, hagamijwe ko na bo bazajya guhugura no gushaka abandi barwanashyaka ku rwego rw’imirenge baba baturutsemo.
Alphonse NKUNDAMAHORO.
Kinyarwanda
English



