GICUMBI: Uruhinja rwariwe n’imbwa.
Mu Murenge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi uruhinja rwatoraguwe mu ikarito rwapfuye nta n’umutwe rufite, ubu hakaba hari gushakishwa uwaruhataye.
Ibi ni ibyabereye Mu mudugudu wa Gashyirwe, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi, ahasanzwe uruhinja mu ikarito hafi y’umuhanda rwapfuye. Uru ruhinja rwari mu ikarito yo kwa muganga, bigaragaza ko ashobora kuba yapfiriye kwa muganga hanyuma akajugunywa nyuma yo gupfa asezerewe kwa muganga. Bamwe mu babyeyi bahamya ko iyi karito ubwayo ari yo igaragaza ko uru ruhinja rwahatawe rwamaze kwitaba Imana.
Uyu yagize ati: “Urabona ko iriya karito ari iyo kwa muganga. Hari n’umuganga uhacyiye aravuga ati iyi karito n’iyo kwa muganga nta muturage ugira ikarito imeze gutya ifite scotch.”
Ikintu cyarushijeho gushengura ababyeyi bari aha ni uko uru ruhinja rwasanzwe mu ikarito nta mutwe rwari rufite, bakibaza impamvu umubyeyi wibarutse akonsa umwana by’igihe gito yamutaye kuko yitabye Imana, maze bo bakavuga ko nta bumuntu burimo kuko iyo bamusanga ari muzima bari kumwitwarira, nk’impuhwe buri mubyeyi wibarutse aba afitiye umwana.
Umwe muri bo yagize ati: “Byambabaje ngewe, iyo aba muzima namufashe nkamwijyanira.”
Yakomeje agira ati: “Umutwe ntawuriho twabonye igice cyo hasi, hejuru hano ni amaraso gusa.”
Amakuru twahawe n’Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba NGEZAHUMUREMYI Theoneste, yahamije ko uru ruhinja rwatawe n’uwari umurwaza wa nyina mu Bitaro bya Byumba, aho kumutwara ngo ashyingurwe none ubu iperereza rikaba rikomeje.
Yagize ati: “ Uwamutwaye rero aho kumushyingura ashobora kuba yakoze igikorwa kigayitse, aragenda aho kugira ngo afatikanye n’abandi bamushyingure amurambika ahantu abaturage baza kumubona, hanyuma uwo mubyeyi yaje kumenyeshwa year ko ari uwe.
Nyuma yuko umwana umubyeyi wamwibarutse ukirwaye kuri ubu amenyeye aya makuru, imiryango ye yaje gufata umurambo w’uru ruhinja kugira ngo rushyingurwe. Uwakoze iki gikorwa kigayitse we yatangiye gushakishwa kugira ngo iperereza rikomeze.
NDAGIJIMANA David.
Kinyarwanda
English



