Gatsibo: Irimbi riri kubatera ubukene.
Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Nshoro mu kagari ka Taba ko mu Murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo bavuga ko bagorwa no kujya gushyingura mu irimbi rya Bibare kuko bibasaba kwishyura akayabo bajyanayo umurambo. Basaba ko ubuyobozi bwabafasha bakegerezwa irimbi.
Mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo mu kagari ka Taba mu mudugudu wa Nshoro abahatuye bavuga ko bafite akababaro baterwa no kugorwa no gushyingura ababo iyo bitabye Imana, kuko bajya gushyingura mu irimbi rya Bibare kandi Ari kure bagacibwa menshi kugira ngo bagezeyo umurambo. Umwe yagize ati: “Urapfusha umuntu ukagurisha isambu ugiye kumushyinguza. None se watera amahane kandi nyir’imodoka aguca ayo ashaka? Ariko nta wajya munsi ya 80,000frw na bwo ari inshuti yawe.”
Undi yagize ati: “Kujya gushyingura i Bibare ni kure cyane. Ari umukene n’agasambu yari afite karahagendera.”
Bavuga kandi ko ubukungu bwabo buhatikirira bakifuza ko bakegerezwa irimbi. Bagize bati: “Ni ukwishyura amafaranga menshi ugiye gushyinguza umuntu abasigaye bakabura ikibatunga isambu wayigurishije. Icyo ubuyobozi bwadufasha ni ukutuzanira irimbi hafi cyangwa bakareka tukongera kujya dushyingura mu ngo zacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhura ORORA Jackson yemeza ko igisubizo cyashakwa n'abaturage ubwabo na bo nk'ubuyobozi bakabashakira ibyangombwa. Yagize ati: “Niba bagorwa no kugera ku irimbi rusange, twabagira inama yo kwishakamo ubushobozi bakagura irimbi ryabo. Natwe nk’ubuyobozi twabasabira uburenganzira ku karere kugira ngo ryemerwe.”
Umuyobozi W'akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Madam MUKAMANA Marceline avuga ko iki kibazo bagiye kugikemura hakarebwa niba hakenewe Indi site yo gushyinguraho.
Yagize ati: “Abaturage ba Nshoro ikibazo cyabo twacyakiriye kandi kizasuzumwa ku bufatanye n’Inama Njyanama, turebe niba hakenewe indi site yo gushyinguramo n’aho twayishyira.”
Mu kuganira n'abaturage batuye mu mudugudu wa Nshoro bemeza ko gushyingura ababo iyo bitabye Imana bibasiga mu bukene, kuko washiduka wanagurishije umurima kugira ngo ubone ayo wishyura imodoka ijyana umurambo. Bavuga ko kandi nyirayo ari we ugena ibiciro ariko ngo nta wajya munsi ya 80,000frw. N'ubwo ntawe udatinya urupfu abatuye aha bo bagira ubwoba buruseho by'umwihariko iyo uwabo arwaye kuko baba bikanga ko yapfa bagasigara ntacyo bafite by'umwihariko abafite amikoro make, bagasaba ko bakegerezwa irimbi.
Gilbert NIYOMUKIZA
Kinyarwanda
English



