Mumuhane, arabeshya komisiyo? - PAC ku mukozi wavuze ko incinerators zikora kandi zidakora.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, babeshyuje umukozi wo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima wavuze ko ahantu hatwikirwa imyanda n’ibinyabutabire byo ku ivuriro (incinerators) hubatswe ku bigo nderabuzima 24, hakora nyamara hadakora.

Jul 11, 2026 - 21:02
 0
Mumuhane, arabeshya komisiyo? - PAC ku mukozi wavuze ko incinerators zikora kandi zidakora.
Umukozi wa RBC yabeshye PAC.

Ni mu biganiro byabaye ku wa 10 Nyakanga 2026, ubwo RBC yisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Incinerators 24 zubatswe mu turere dutandukanye tw’igihugu, imwe igatwara miliyoni 7,5 Frw.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko zidakora, ndetse mu kwishyura rwiyemezamirimo, ku yo bagombaga kumwishyura barengejeho miliyoni 22 Frw ajyanye na TVA.

Depite Niwemahoro Wassila yagaragaje ko incinerators ziri ku bigo nderabuzima bimwe na bimwe zidakora.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yahise avuga ati “ariko mutubwire niba hari n’uwazisuye. Mu bantu bari aha ni nde wazisuye ngo atubwire?”

Ivan Luc Ntwari ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu ibaruramari no kubakira abakozi ubushobozi muri RBC, yabanje kwemeza ko ibibazo byari muri izi incinerators byakemutse.

Ati “Igihe abagenzuzi basuraga izi incinerators zari zifite ibibazo bitandukanye, kandi koko n’aho ziri icyo gihe ni ko byari bimeze ariko nyuma yaho muri raporo dufite z’abagenzuzi b’imbere mu kigo byagaragaye ko hari aho zakosowe.”

Muhakwa mu ijwi riranguruye yahise abaza ati “zakosowe ryari?”

Ntwari yavuze ko yareba muri raporo yashyikirijwe ubwo yahabwaga gukurikirana umushinga zubatswemo kuko atari we watangiranye na wo.

Muhakwa ati “wowe wigeze ujya ahantu na hamwe hari incinerator?”

Ntwari yakomeje kwemeza ko we atagezeyo ariko raporo afite yemeza ko hari ibyakosowe.

Depite Muhakwa yavuze ko nta kwezi gushize Abadepite bagize PAC basuye ahari izo incinerators ku buryo baba bavuga ko zakosowe zikaba zikora.

Ati “Twazisuye ku itariki 9 Kamena, muri kutubwira ko mwazikosoye ryari?”

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko incinerators ntacyazikosoweho.

Ati “Ntabwo zigeze zikosorwa ariko buriya hari ikibazo.”

Iki kibazo kiri mu byahagamye RBC kuko Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yahise asaba ko uyu mukozi wabeshye komisiyo ahanwa.

Ati “Ivan rero mumuhane. Arabeshya komisiyo? Kubera iki abeshya komisiyo?”

Ntwari yongeye kugaragaza ko ahitwa Gashonyi na Karora kuri incinerators zaho hari ibyakosoweho ariko PAC ibitera utwatsi.

Muhakwa ati “Karora uvuga muri Karongi njyewe ubwanjye nagiyeyo. Ku itariki icyenda tukubwira nariyo…none ngo mwarayikosoye, twasanze itaka.”

Depite Uwumuremyi Marie Clare yavuze ko basanze izo incinerators zidakora ku buryo byasabaga ko zikurikiranwa.

Ati “Barakubwira bati ‘ntabwo tuzi uko tuzikoresha, bamwe bati ’batubwiye ko ari inkwi’ abandi bakakubwira biriya. Ntabwo bazikoresha kandi mu by’ukuri aho zubatswe zari zikenewe.”

Yavuze ko wasangaga aho bari basanzwe batwikira iyo myanda yo mu ivuriro ishobora kwangiza ubuzima ari hagati mu ivuriro kandi ahantu hato.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yavuze ko bitakorohera umuntu gushyira mu bikorwa umushinga yicaye mu biro, yizeza ko bagiye kubikurikirana.

Gilbert NIYOMUKIZA.