NYARUGURU: Ishyaka Green Party ryiyemeje gushyira imbere ubuvugizi buganisha ku iterambere ry'umuturage.
Hon. Senateri Alexis Mugisha wo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green party of Rwanda) yavuze ko ryiyemeje gushyira imbere ubuvugizi bw’abaturage ariko babanje gukora igenzura rifatika ku miterere y’ahari ikibazo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026 ubwo yari mu mumahugurwa y’Abarwanashyaka yabereye mu karere ka Nyaruguru, yahuje amatsinda y’urubyiruko, abagore na komite nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru bo muri iri shyaka. Muri aya mahugurwa UMURISA Solange perezida w’abadamu muri Green party, mu Murenge wa Cyahinda wo mu Karere ka Nyaruguru aho aya mahugurwa yabereye, yagaragaje ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, asaba abagore gutinyuka.
Yagize ati: “Hariho abatabasha gutinyuka ngo babe babashe kujya muri politike cyangwa babasha guhaguruka ngo batange ibitekerezo kandi byabagirira akamaro. Nkange rero wabashije kubimenya kuba najya mu buyobozi, mbashishikariza gutinyuka bakaba babasha gutanga ibitekerezo byagirira igihugu cyacu akamaro.
Ni mu gihe mugenzi we yavuze ko hari ibibazo bigihari bikeneye ubuvugizi kugira ngo umuturage agere ku iterambere.
yagize ati: “ Inzitizi zihari nk’ubu tuba dufite iminshinga … Nk’ubungubu mba numva hari ibyo nacuruza ariko inzitizi zikaba igishoro. Nk’ubungubu tubonye ubuvugizi bakaba badushyiriraho nk’ibigo by’imari, abagore bo muri Nyaruguru kuko aha tuzi VUP kandi siko VUP twese tuyibonamo amafaranga, ubwo rero ndumva bakora ubuvugizi buri muturarwanda wese akaba yabasha kubona amafaranga akiteza imbere.”
Hon. Senateri Alexis Mugisha wo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green party of Rwanda) yavuze ko mbere yo gukora ubuvugizi nk’ishyaka babanza gukora isesengura ku miterere y’akarere n’ubuzima bw’abaturage hifashishijwe imibare ifatika, ubundi bagakora ubuvugizi ku bibibazo abaturage bafite.
Yagize ati: “ Iyo tumaze kumva ibibazo turasesengura, tukareba urwego rw’ubuzima abaturage barimo, tukareba ubushobozi bafite mu rwego rw’ubumenyi, tukareba ubutunzi kuko ikibazo kijyana n’ubushobozi, akarere hari imibare iba itangwa n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, ariko kandi hakaba hari n’ibarura ry’abaturage riba rigaragaza ko mu karere runaka, hashobora kugaragaramo abasaza benshi kuruta abatoya cyangwa se abatoya bakaba benshi kuruta abasaza. Ibarura rishobora kugaragaza ko akarere gashobora kuba gafite ubutaka bwo guhinga bwagutse cyangwa se bukishirije, ibyo byose bikaba bishobora kuzana umwihariko w’akarere n’akandi. Ariko ibyo byose tukabikorera ubuvugizi nk’uko twabyakiriye ariko tubanjye kureba amikoro y’Igihugu, turebe igishoboka n’ikidashoboka aho dusanze hari aho umuntu yagoragoza tubikorere ubuvugizi, tubishyikirize Executive cyanga se guverinoma ari yo ishinzwe gushyira mu bikorwa porogaramu cyangwa se iminshinga ikemura ibibazo by’abanyarwanda.”
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green party of Rwanda) ni rimwe mu mashyaka 11 yemewe mu Rwanda, aho rimaze kwitabira amatora ya Perezid awa Repubulika inshuro 2. Kuri ubu riri gukora ubukangurambaga buzaba mu Gihugu hose mu rwego rwo kureba ibibazo abaturage bafite bikeneye ubuvugizi ndetse no kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2029.
Alphonse NKUNDAMAHORO
Kinyarwanda
English



