RUHANGO: Bibukijwe uruhare rwa Green Party mu mavugurura y’ubwisungane mu kwivuza.
Mu mahugurwa y’abayobozi bahagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party of Rwanda) ku rwego rw’akarere ka Ruhango, abayitabiriye bahavanye ingamba zo kwikemurira ibibazo no kurwanya isuri, banibutswa n’uruhare iri shyaka ryagize mu mitangirwe ya mituelle.
Hari mu mahugurwa ku rwego rw’akarere yabereye mu Karere ka Ruhango, hahugurwa abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije Green Party of Rwanda ku rwego rw’akarere, bitegura kujya guhugura bagenzi babo no gushaka abandi barwanashaka mu mirenge batuyemo. Nyuma yo guhugurwa, bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bigeyemo indagaciro z’umurwanashyaka ukwiye w’iri shyaka zirimo no kurwanya isuri.
Umwe yagize ati: “ Nize yuko mu gihe umuntu atemye igiti kimwe yahita atera icumi cyangwa byaba ngombwa aho bishoboka ukaba watera makumyabiri. Nongera kwiga yuko aho mbona hashoboka kuba haboneka isuri, nabasha kuba nahatera ibiti byo kuba byatuma turwanya isuri”
Undi ati: “Umurwanashyaka wa Green Party twifuza ni umurwanashyaka udacuruza ibiyobyabwenge.”
Gustave Habimana Umuyobozi w'Ishyaka Green Party of Rwanda mu ntara y'Amajyepfo yavuze ko hari umusanzu iri shyaka rimaze gutanga, yitsa ku ruhare ryagize mu mitagirwe ya mituelle mu gihugu.
Yagize ati: “ Ubundi umuntu yatangaga mituelle bigasaba ukwezi kugira ngo abashe guhita yivuza, ariko ubu ngubu ukimara gutanga mituelle, muri sisiteme bahita babibona ko watanze mituelle, ako kanya uhita wivuza kwa muganga ukemererwa serivisi kandi zose.”
Aya mahugurwa arimo gukorwa ni agamije kumenyekanisha iri shyaka mu Gihugu hose. Intara zimaze guhugurwa ni iy’Amajyaruguru yose ndetse n'uturere tumwe na tunwe two mu ntara y'Amajyepfo, ubu hakaba hari hatahiwe abo muri Ruhango. Intego nyamukuru ni ukubona abarwanashyaka benshi, bategura n’amatora azaba muri 2029.
Kinyarwanda
English



