America: Umugore yabyaye impanga mu minsi ibiri itandukanye.

Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha 20 ari muri iki gikorwa cyo kwibaruka.

Jul 5, 2026 - 10:58
 1
America: Umugore yabyaye impanga mu minsi ibiri itandukanye.
Bavutse mu minsi ibiri itandukanye kandi ari Impanga.

Uyu mugore witwa Kelsey Hatcher ufite nyababyeyi ebyiri, yabanje kwibaruka umwana w’umukobwa ku wa kabiri, ku munsi ukurikiyeho wo ku wa gatatu abyara undi, aho yabyariye mu bitaro bya Kaminuza ya Alabama ku bitaro bya Birmingham (UAB).

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri iki gitangaza cyamubayeho, Hatcher yavuze ko yabyaye “abana b’agatangaza” ndetse anashimira abaganga ku kazi kadasanzwe bakoze.

Izi mpanga z’abana b’abakobwa, zizajya zizihiza isabukuru yazo mu minsi ibiri itandukanye dore ko zavutse mu minsi ibiri ikurikirana, ibintu bidasanzwe.

Hatcher yatangaje ko nyuma yo kwibaruka, yasubiye iwe kwishimira ikihuruko cy’umubyeyi, dore ko ngo yari ategereje kwibaruka kuri Noheli.

Gilbert NIYOMUKIZA.