Gicumbi: Bizeye noteri, babura intama n’ibyuma.

Bamwe mu baturage batuye mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bakorewe amanyanga na Noteri witwa UWIMANA Jean Paul, aho bamuhaye amafaranga ngo abapimire ubutaka ariko umwaka urenga ukaba ushize nta byangombwa babonye nta n’ikizere cyo kubibona.

May 25, 2026 - 18:09
May 25, 2026 - 18:11
 0
Gicumbi: Bizeye noteri, babura intama n’ibyuma.
Bamwe mu batuye Shangasha, Gicumbi bizeye Noteri abarura ubutaka, babura ibyangombwa na we baramubura.

Ubwo twageraga mu Murenge wa Shangasha twahuye n’umubyeyi wikoreye imbuto y’imigozi y’ibijumba, agenda akebuka akitegereza umuntu umuri inyuma kuko yakekaga ko ari Noteri wababaruriye ubutaka, ati : «Iyo nsanga ari wa mu noteri, twari kurwanira aha ivumbi rigatumuka.» Umunyamakuru yaje gusanga ikibazo uwo mubyeyi agisangiye na bagenzi be ndetse benshi, aho bavuga ko bahaye noteri akazi ngo ababarurire ubutaka akaza akabubarura ariko umwaka ukaba ushize nta byangombwa babonye, ndetse banamuhamagara ntabitabe ubundi yabitaba ntabahe igisubizo ibyo bavuga ko ari uburiganya bakorewe.

Umwe yagize ati: «Noteri yaraje, njye yarambwiye ngo yitwa Mbanza, tumuha akazi ngo abarure ubutaka, arabubarura ariko dutegereza ko ibyangombwa biza turaheba. Ubu umwaka urashize nta n’agakuru kabyo kuko ndamuhamagara ntanyitabe na nimero ye yavuyeho. Ubu ntawe uzi ngo bigeze he, mbega yaratubeshye tumuha amafaranga ahita yigendera.»

Undi agira ati: «Umuhungu witwa UWIMANA Jean Paul yaraje atubarurira ubutaka rwose turi benshi, tumuha amafaranga none umwaka urashize nta byangombwa tubonye. Rimwe turamuhamagara ntatwitabe, ubundi yatwitaba ntaduhe igisubizo, bigaragare ko yatubeshye akaturira amafaranga.»

Bavuga kandi ko imishinga yabo yadindiye kubera kureregwa gutyo, bagasaba ko niba atabashije kubaha ibyangombwa byabo yabasubiza amafaranga bamuhaye cyangwa agakurikiranwa.

Bagize bati: «Ubu uwari afite gahunda yo gutanga ingwate ngo akorane n’ibigo by’imari, byarangiye umushinga we upfuye kandi yarishyuye amafaranga ye. Twasaba ko yaduha ibyangombwa byacu by’ubutaka, yaba atabibashije akadusubiza amafaranga yacu cyangwa na RIB ikamukurikirana.»

MUKANKUSI Marie Claire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha, avuga ko iki kibazo ntacyo bakiziho ahubwo agasaba abaturage bafite iki kibazo kugana ubuyobozi bagafashwa.

Ati: «Icyo kibazo ntabwo twigeze tucyakira ahubwo abaturage bafite icyo kibazo bagana ubuyobozi tukabafasha, tukamenya abafite ikibazo ndetse bakatubwira uwo wababeshye agakurikiranwa.»

Twagerageje kuvugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku murongo wa telephone, inshuro zirenga eshanu twabahamagaye ntibatwitabye, icyakora ubutumwa bugufi twabandikiye babusubije bavuga ko bagiye gushaka amakuru kuri iki kibazo, twongeye kubashaka ntitwababona kugeza n’aya magingo. Icyakora mu gihe RIB yagira icyo itangaza twazabamenyesha.

Hashingiwe ku makuru dukesha abaturage bo mu Murenge wa Shangasha, bigaragara ko usibye kuba atarabahaye ibyangombwa hari n’abo ashobora kuba yarabeshye kuko hari abo yabwiye amazina atandukanye. Abaturage basaba ko hanagenzurwa niba uwo wababaruriye ubutaka aba mu rugaga rw’abanoteri kuko hamaze iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana bw’abiyitirira inzego zitandukanye ubundi bagacucura abaturage utwabo.

 

Gilbert NIYOMUKIZA.