Gicumbi: Bakatwa amafaranga ku y’umukamo, akaburirwa irengero.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi bagemura amata ku bacunda, bavuga ko bakatwa amafaranga 50frw kuri litiro bakabwirwa ko ashyirwa ku bwizigame bwa Ejoheza, ariko bajya kureba kuri konti bakayabura.

Jul 1, 2026 - 19:42
 0
Gicumbi: Bakatwa amafaranga ku y’umukamo, akaburirwa irengero.
Bakatwa aya Ejoheza ntibayabone.

Bamwe mu baturage batuye bo mu Kagari ka Shangasha mu Murenge wa Shangasha, bavuga ko n’ubwo bafite aho bagurisha umukamo wabo ariko bagowe no kuba bakatwa amafaranga 50frw kuri litiro, aho babwirwa ko ashyirwa ku bwizigame bwa Ejoheza nyamara bajya kuri konti ntibayabone, bagasaba ko byakosoka bitihise bagakizwa iryo katwa bakajya bijyanira amafaranga kuri konti.

Umwe yagize ati: “Ikibazo cya Ejoheza kiradukomereye. Tujya gufata amafaranga tugasanga ntiyuzuye, bakatubwira ngo bayashyize kuri Ejoheza, twajya kureba kuri konti ntituyasangeho.”

Undi ati: “Badukata amafaranga 50 kuri Litiro. Barangiza kuyakata ntajyeho. Ubu amafaranga y’ukwezi kwa Kabiri ni yo yagiyeho, ay’ukwa Gatatu, ukwa Kane n’ukwa Gatanu ntayagiyeho, none n’ukwa Gatandatu kwageze. Babikosore cyangwa niba umuyobozi ukora muri Ejoheza byaramunaniye bazatubwire amafaranga yacu tujye tuyijyanira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha, MUKANKUSI Marie Claire, agaruka ku mpamvu zishobora kuba zihishe inyuma y’iki kibazo yagize ati: “Hari ubwo twagenzuye ibituma umuturage atabona message ya Ejoheza, dusanga hari ubwo atanga indangamuntu, yatanga nimero ya telefone agatanga Tigo kandi yo nta butumwa igaragaza. Hari n’abazigamirwa batagira telefone usanga baratanze nimero za bagenzi babo.”

Akomeza kandi avuga ko abaturage bafite iki kibazo bashobora kugikemura ubwabo, cyangwa bakagana ubuyobozi bukabafasha.

Ati: “Nibashake amasimukadi abaruye ku ndangamuntu zabo. Udafite telefone agure simukadi, ashake uko yazajya asura konti ye rimwe  mu kwezi. Hari n’abo dusaba kuza hano umukozi ubishinzwe akabarebera bagasanga amafaranga yagiyeho, nta butumwa babonye. N’uwanyandikira ubutumwa bugufi, nahita mbwira ubishinzwe akamurebera atiriwe aza ku Murenge.”

Aba baturage usibye kuba bakatwa amafaranga ya Ejoheza ntibayabone, bavuga ko n’asigaye na yo batayabona uko yakabaye angana. Iyo babajije impamvu amafaranga atuzuye babwirwa ko ngo amata yapfuye nyamara batarabimenyeshejwe, cyangwa ngo bayagarurirwe abatayahaye abana byibura bayahe amatungo yabo nk’ingurube. Izo mbogamizi zose bavuga ko zibaca intege zo gutanga umukamo wabo, ku buryo bikomeje uku ngo umucunda bayaha batakongera kuyamuha cyangwa bagacika imbaraga zo kuyoboka Ejoheza kuko ibyo bayitangaho ntabyo babona.

Gilbert NIYOMUKIZA.