Gatsibo: Abisanze ahagenewe ubuhinzi barabogoza.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bamaze igihe kinini batuye mu duce Igishushanyombonera gishya cyageneye ubuhinzi, bavuga ko byabakururiye kutagerwaho n'ibikorwaremezo nk'amashanyarazi, bagasaba ko bahabwa uwo muriro kugira ngo badakomeza gusigara inyuma mu iterambere.

Jun 10, 2026 - 15:09
 0
Gatsibo: Abisanze ahagenewe ubuhinzi barabogoza.
Gatsibo bimwe umuriro kubera ko batuye mu buhinzi

Igishushanyombonera gishya cy'Akarere ka Gatsibo gishyira imbaraga mu kurinda ubutaka bw'ubuhinzi, dore ko ubuhinzi n'ubworozi ari byo nkingi z'ubukungu bw'aka Karere. Imibare igaragaza ko abarenga bitatu bya kane by'abaturage batunzwe n'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, ndetse ubutaka bunini muri Gatsibo bukoreshwa muri uru rwego. Gusa bamwe mu baturage, bavuga ko ahantu batuye ibyangombwa bigaragaza ko hagenewe ubuhinzi, nyamara ari ho Akarere kabohereje ngo bature mu midugudu.  Ibi bituma bagorwa no kubona umuriro w’amashanyarazi kuko bajya kuwusaba bakabwirwa ko batawuhabwa, bitewe no gutura mu buhinzi.

Bagira bati: “Ntiwajya gushesha ibigori ngo bikunde kuko n’abo duturanye umuriro bafite ntacyo wagufasha. Umuriro tubona abandi barawuhawe twebwe nta n’ubwo dufite ikizere ko tuzawubona.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, GASANA Richard, avuga ko habayeho kudahuza amakuru hagati y’ubuyobozi n’ikigo gikwiye gukwirakwiza amashanyarazi REG bigatuma havuka iki kibazo, ariko ngo ubu igisubizo cyabonetse kuko aba baturage bagiye guhabwa umuriro.

Agira ati: “Habayeho kudahuza amakuru n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, aho ubwo twemezaga imikoreshereze y’ubutaka ahagenewe imiturire hakaba ukwaho, n’ahagenewe ubuhinzi na ho bikaba uko. Twaje gusanga rero REG itanga amashanyarazi ahari imiturire honyine, kandi mu turere tw’icyaro nkatwe usanga abenshi bituriye ahagenewe ubuhinzi kandi nta handi wabona wabimurira. Twamaze kumvikana na REG rero, abantu batuye ahantu hagenewe ubuhinzi bagiye gutangira na bo guhabwa amashanyarazi.”

Kurinda ubutaka bw'ubuhinzi ni imwe mu ntego nyamukuru z'igishushanyombonera gishya cya Gatsibo, hagamijwe gukomeza gusigasira uru rwego benshi mu baturage b'aka Karere bakesha kubaho, kuko abangana na 77% batunzwe n'uru rwego.

Louise MUKANTAGENGWA.