RWANDA: FERWAFA yahamagaje abarezwe ‘match-fixing’ ku mukino wa Musanze FC n’Amagaju FC
Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatumije abahagarariye Musanze FC n’Amagaju FC ari bo; Umunyezamu Habarurema Gahungu na Imurora Japhet kugira ngo batange ibisobanuro ku kirego cya Musanze yashinje Imurora Japhet cyo kugena uko umukino warangiye.
Abatumiwe ni uhagarariye Musanze FC hamwe n’umukinnyi wayo Gahungu Habarurema ndetse n’uhagarariye Amagaju FC hamwe n’Umutoza wayo, Imurora Hakizimana Japhet. Impamvu yatumye bahamagarwa n’amajwi yumvikanye mbere y’umukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye ikipe ya Musanze itsindiwe mu rugo n’Amagaju FC ibitego 2-0.
Musanze ikimara gutsindwa, bucyeye bwaho, yandikiye FERWAFA itanga ikirego, igaragaza ko atari aya majwi gusa, ahubwo hari n’andi y’umuntu utaramenyekanye wakoreshaga ururimi rw’Icyongereza, amusaba ko umukino warangira harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, ari na ko byaje kugenda ukarangira Amagaju atsinze kandi mu gice cya mbere umukino Wasaga n’uwarangiye.
Ku ruhande rwa Imurora Japhet we ntiyemera ko aya majwi ari aye kuko avuga ko yumvise amajwi nkuko n’abandi bayumvise.
MANIRAKIZA Theoneste
Kinyarwanda
English



