RWAMAGANA: Bakanguriwe kujya barara mu nzitiramibu birinda Malaria.

Mu murenge wa Fumbwe w’Akarere ka Rwamagana, RBC ku bufatanye na Jhpeiego bahaye abaturage inzitiramubu, aho abaturage basabwe kujya barara mu nzitiramibu buri joro no kutazikoresha mu bindi zitagenew e nko kuzirobesha cyangwa kubakira inkoko ndetse bibutswa kwivuza hakiri kare.

Apr 24, 2026 - 23:42
 0
RWAMAGANA: Bakanguriwe kujya barara mu nzitiramibu birinda Malaria.
Bamwe mu baturage ndetse n'inzego z'ubuyobozi zari zitabiriye iki gikorwa.

Nyuma y’igikorwa cyo guhabwa inzitiramibu ku baturage bo mu murenge wa Fumbwe mu Karere Rwamagana, bamwe muri bo basobanura ko n’ubwo hari abazifata bakazikoresha ibyo zitagenewe gukorwa, bo bagiye kuziraramo bagakomeza urugamba rwo guhashya Malaria cyane ko baturiye ikiyaga cya Muhazi kandi kiri mu bitiza umurindi ubwiyongere bwayo muri uyu murenge.

Umwe muri bo yagize ati: “Bariya bantu baroba baba mu mazi pe, batwereka ko izi nzitiramibu bazijyana kuzirobesha…Ngiye gukora ibishoboka byose ku buryo nyifata neza, ikandinda Malaria.”

Epaphrodite HABANABAKIZE Umuyobozi ushinzwe Ubukangurambaga no kurwanya malaria mu gashami gashinzwe kurwanya Malaria mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, asobanura ko inzitiramibu bahawe atari izo kurobesha no kubakira inkoko ahubwo ari izo kuraramo buri joro.

Yagize ati: “ Kubera ko muturanye n’ikiyaga ntizibe inzitiramibu zo kurobesha, ntizibe n’inzitiramibu zo kubakisha, ntizibe inzitiramibu zo kubakisha akarima k’igikoni, ntizibe inzitiramibu zo kubaka ikiraro k’inkoko… Kubona inzitiramibu sibyo birinda Malaria ahubwo kuyiryamamo nibyo birinda Malaria.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab we avuga ko Malaria ari indwara ivurwa igakira, agakangurira abaturage kuyivuza kare ndetse akabuza abaturage kujya bajya kuyivuza mu kinyarwanda bakeka ko barozwe.

Yagize ati: “Umuntu atinda kwivuza Malaria yarangiza agata ubwenge ati bamuroze, bamuroze. Muve muri bamuroze. Umuntu niba afite ibimenyetso bya Malaria…Mwirinde bya bindi ngo turabanza kujya kubaza, mwihutire kumugeza kwa muganga.”

Nk’uko bigaragazwa n’imibare dukesha RBC, mu murenge wa Fumbwe hatanzwe inzitiramibu zigera ku 21,650 zikaba zahawe imiryango 9974. Ku rwego rw’igihugu kandi biteganyijwe ko kugeza mu mpera za Gicurasi, hazaba hamaze gutangwa inzitiramibu zigera kuri Milioni 2,900,000 aho ubu hamaze gutangwa izigera kuri Milioni 1,100,000. Inzitiramibu kandi ubusanzwe zitangwa buri myaka itatu, ariko hatagendewe ku mpuhwe ahubwo hashingiwe ku mirenge yazahajwe na Malaria, gusa bidakuyeho ko umugore utwite n’ufite umwana ukiri muto iyo agiye kwa Muganga ayihabwa. Muri uyu mwaka wa 2025-2026 kandi hazatangwa inzitiramibu mu mirenge 117 yatoranyijwe mu gihugu hagendewe ku yibasiwe na Malaria.

 

Gilbert NIYOMUKIZA