GATSIBO: Barasaba ko ikiraro kiri kubamugaza cyubakwa.
Bamwe mu batuye n'abagenda mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko mu murenge wa Rugarama muri Rwagitima, barasaba ko hakorwa ikiraro gihuza imirenge itatu kimaze igihe kinini kigwamo abantu kikabatera ubumuga, gusa ubuyobozi bukavuga ko kiraza kubakwa hamwe n’ibindi byose byangiritse.
Ikiraro kivugwa ni igihuza imirenge ya Rwimbogo, Rugarama ndetse na Gitoki giherereye muri Rwagitima, cyangiritse cyane kuko ibiti byashyizweho byose byashizeho Kubera gusaza, kandi abenshi bagicagaho bajya kurema isoko Mpuzampahanga rya Rwagitima. Ibinyabiziga byakinyuragaho ntibikikinyuraho, yewe n'abahanyura n'amaguru bisaba kugenda bigengesereye, udacunze neza akagwamo cyane ko nta minsi myinshi ishize hari ukiguyemo akavunika, bikarangira bimusigiye ubumuga nkuko bihamywa n’uyu muturage.
Yagize ati: “ Hacya abantu benshi ariko buri gihe barahavunikira. Dore ejobundi hari umugabo ari n’aha mu gasenta aha, yarahacyiye yikoreye inyanya azizanye hano mu isoko, uwo munsi bwari ku wa gatatu, araza avunika itako ubu barishyizemo tije. Hari n’umubyeyi wavuye kubyara hano Rugarama agwamo, uwo mubyeyi yaragiye arapfa afite n’uruhinja. ”
Abaturage batuye aha basaba ko iki kiraro cyakorwa hakongera hakabaho ubuhahirane hagati y'iyi mirenge, bidasize no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Uyu aragira ati: “Leta idufashije bakagikora, urumva ko nyine natwe twaba tubyungukiyemo.”
Naho undi ati: “None twasabaga ko mwadukorera ubuvugizi, wenda da niba badatinze uru ruza mu isoko, wenda bagatinda na ruriya. Byaba amahirwe imana ibakoresheje bakazidutindira zombi.”
Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko ikibazo cy'ibi biraro kizwi, Koko abaturage batabikora ubwabo nk'akarere hari icyo bari kubikoraho.
Yagize ati: “ Nababwira yuko mu karere turimo dukora ibiraro byarangiye gukorerwa inyigo bigera ku munani biri hafi kurangira, hari n’ibindi birenga 10 turimo dukorera inyigo, tuzakora mu mwaka w’ingengo y’imari itaha, n’icyo ngicyo kirimo.”
Uretse iki kiraro gihuza imirenge itatu ya Rugarama, Rwimbogo na Gitoki basaba ko cyakorwa, baranasaba ko hakorwa ikiraro kijya Nyarubare kiva Rugarama, kuko kinyuraho abana benshi bajya cyangwa bava kwiga, bakaruhura imvune ababyeyi babo bavunika bajya kubambutsa ngo batagwamo igihe bagiye cyangwa bava ku ishuri.
Louise MUKANTAGENGWA
Kinyarwanda
English



