GICUMBI: Barasaba Puberi kugira ngo umujyi ugire isuku

Bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi wa Gicumbi barasaba ko amakusanyirizo y’imyanda cyangwa Puberi zakongerwa, mu rwego rwo kunoza isuku kuko ubu umwanda uba unyanyagiye hose, gusa ubuyobozi bushimangira ko bugiye kongera aho gushyira imyanda ariko bunasaba abacuruzi na bo kubigira ibyabo, bitaba ibyo bagahanwa.

Apr 25, 2026 - 16:45
Apr 27, 2026 - 13:54
 1
GICUMBI: Barasaba Puberi kugira ngo umujyi ugire isuku
Umuhanda uva mu kagari ka Gacurabwenge werekeza mu mugi rwagati

Uko utembera umujyi wa Gicumbi urimo utera imbere umunsi ku munsi, nta gushidikanya ubona ko mu myaka iri imbere uzaba uri mu mijyi ntangarugero mu Rwanda. Gusa ikibabaje ni abazaba batuye muri uyu mujyi muri iyo myaka iri imbere kubera umwanda ukomeje kugaragara, yaba rwagati mu mujyi ndetse no mu nkengero zawo, ahamenwa imyanda ivuye mu mujyi ndetse n’abagura ibyo kurya, bakajugunya imyanda aho babonye kubera ko ntaho kuyishyira hahari. Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mwanda ugaragarira amaso, bagasaba ko muri uyu mujyi hashyirwamo aho gushyira imyanda henshi cyangwa puberi ndetse hakaba hajyaho n’ibihano, mu rwego rwo rwimakaza isuku.

Umwe yagize ati: “ Uyu mwanda wo urahari biragaragra, umwanda wo urahari pe.”

Undi we yagize ati: “Umwanda uratwishe aho tugeze niho tujugunya...Twa dupuberi tw’i Kigali ntawo uzi? Twa tundi tw’i Kigali bashyira mu nzira noneho wahagera ugahita ujugunyamo. None reba kuva nko mu mujyi kugera epfo iriya ntakariyo. Ubwo rero urumva ko ari yo mpamvu umwanda  uguma kuba mwinshi mu nzira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel yavuze ko bagiye kwongera puberi ariko n’abacuruzi bakazishaka, byakwanga bagahanwa.

Yagize ati: “ Buri munsi dufite komite buri munsi inakora, igenzura ko ahantu hari isuku, numva rero ari izo ngamba zo kwongera ahashobora kujugunwa imyanda, kandi tukanakurikirana ko iyo myanda yahajugunwe ihakurwa vuba, kugira ngo nayo itagira ingaruka aho yaba yakusanyirijwe. Numwa ari ingamba rero, ariko nanone tuzirikana yuko abacuruzi nabo ubwabo, niba umuntu afite aho acururiza ni byiza yuko agira puberi cyangwa se agira aho bashyira imyanda, rero biba bibabaje kubona ahantu umuntu acyururiza, imbere ye hahora umwanda. Aho tubona habaye kurengera abantu barahanwa cyangwa bagakibwa amande.”

Mu Rwanda, ikibazo cy'imyanda yandagaye cyangwa icungwa ryayo ni kimwe mu byo Leta n'izindi nzego bakomeje gushyiramo imbaraga ngo bikemuke. Iyo umwanda unyanyagiye hina no hino, uba ari isoko y’indwara ziterwa n’umwanda zanaganisha ku rupfu ndetse ukaba n’isoko y’iyangirika ry’ibidukikije.

Theoneste MANIRAKIZA

 

Theoneste MANIRAKIZA