Gicumbi: Kwimwa ingurane z'ibyabo bibateye inzara.
Bamwe mu baturage batuye mu Midugudu ya Muyange na Nyirabadugu, mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko barenganyijwe n'ubuyobozi bwabimye ingurane z'imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry'umukoki wakozwe n’Umushinga wa ECOMEMO.
Iyo ugeze ahahoze inkambi y’Abanyekongo ku musozi wa Gihembe mu Murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, ugaterera amaso mu gishanga hasi ahazwi nko ku Murehe, hari umukoki muremure uvana amazi ahahoze inkambi uyamanura mu gishanga. Nubwo aba baturage bishimiye ikorwa ry'uwo mukoki, bamwe muri bo bavuga ko batahawe ingurane y'imitungo yabo yangijwe nyamara hari bagenzi babo bazihawe none inzara bakaba bari kwicwa n'inzara kandi bari bafite ubutaka.
Uyu yagize ati: “Imbogamizi ni uko batwaye umurima wange ntibampe ingurane kandi wari untungiye abana.”
Undi we yagize ati: “Ikibazo ni icy’amafaranga turi kubura. Ni amasambu yacu yangijwe kandi hari amafaranga bishyuye bamwe abandi turasigara.”
Undi ati: “Njyewe ishyamba ryanjye ryarangijwe sinabona ingurane kandi abo tubangikanye barayabonye. Ubu ko umwaka wa mituweli ugiye gutangira tuzishyura iki kandi kuva mu kwa mbere ntayo baduhaye?”
MUREGO Paulin, Umuyobozi w’Umushinga ECOMEMO wubatse uyu mukoki, avuga ko iki kibazo bakimenyesheje Ubuyobozi bw’Akarere, ari na bwo bufite mu nshingano kwishyura aba baturage.
Ati: “Twebwe icyo twakoraga ni ugushyira mu bikorwa umushinga na ho ibijyanye n’ingurane byo bireba akarere. Icyo twakoze ni uko twerekanye ahagomba gutangirwa ingurane cyangwa ahasiga ubuzima bw’abaturage mu kaga.”
NZABONIMPA Emmanuel, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, asaba abaturage kuzuza ibisabwa, hanyuma bikishyurwa kuko amafaranga ahari.
Ati: “Umushinga wa gihembe ufite ingengo y’imari, kandi turabizi ko hari abishyuye abandi barasigara. Abaturage batwegere tumenye icyatumye batishyurwa kandi buzuze ibisabwa kugira ngo bishyurwe. Uwabyujuje ntiyishyurwe atwegere tumukorere ubuvugizi, kuko amikoro yo kubishyura yo arahari.”
Si aha muri Nyirabadugu na Muyange gusa,kuko ni henshi mu Gihugu hagiye humvikana ibibazo by'abaturage, bashinja ubuyobozi gutinda kubishyura ingurane z'imitungo yabo yangizwa, ibyo bo bafata nk'akarengane no guhonyora ihame ryo gushyira umuturage ku isonga.
Kinyarwanda
English



