Burera: Bagiye kwimurwa aho batuye n'imisoro.
Bamwe mu baturage bo Mudugudu wa Nyakabungo Akagari ka Gabiro mu Murenge wa Gatebe wo mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’imisoro bacibwa ku mazu n’ibibanza batuyemo cyangwa bahingamo kuko basoreshwa nk’abacuruzi, agera mu bihumbi 800.
Hari bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Nyakabungo Akagari ka Gabiro mu Murenge wa Gatebe uherereye mu Karere ka Burera bavuga ko babangamiwe n’imisoro idasazwe bacibwa ku bibanza batuyemo cyangwa se bahingamo. Bavuga ko utuye mu nzu y’amategura na yo itubatse neza yishyuzwa amafaranga y’imisoro agera mu bihumbi 800 Frw. Ni ikibazo aba baturage bavuga ko kibabangamiye kuko basoreshwa nk’abacuruzi kandi muby’ukuri ntacyo binjiza.
Uyu yagize ati: “Dufite ibibazo byo gusoreshwa ibibanza n’amasambu. Inzu ntacyo yinjiza, isambu na yo kandi hari ubwo ntacyo zinjiza. Ni ukujya kumva ukumva ngo umuntu yabaruriwe 100,000frw, 200,000frw cyangwa 300,000frw.”
Bakomeza bavuga ko ntako batagize ngo basobanuze iby’iyi misoro bataziye inkomoko ariko ntibabone ubasobanurira uko bikwiye, ahubwo bakababyukiraho iya rubika babishyuza, na bo bagapfa kwishyura ndetse hafi yo kugurisha utwabo twose.
Umwe yagize ati: “Ubu turi kugurisha imirima ngo twishyure imisoro. None se ubu ibihumbi maganatatu wabikura he? Kandi hari n’ubwo usanga aho bari kukwishyuza ayo mafaranga atavamo. »
Undi ati: “Baza tukiryamye karekare. Abantu bararenganye babura aho bavugira. Badusoresha amafaranga ku buryo unagurishije ahantu usorera ayo mafaranga atavamo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline, we yatubwiye ko imisoro atari ikibazo ndetse ko buri Munyarwanda agomba gusora.
Ati: “Imisoro ntabwo ari ikibazo, kandi abaturage bagomba kubimenya. Tugira site z’imiturire kandi umuturage wese ufite ubutaka muri iyo site agomba gusora.”
Tumubajije ku kuba bamwe mu baturage basoreshwa imisoro yikirenga nk’abacuruzi kandi ntacyo binjiza yasubije agira ati: “Biterwa n’aho ubutaka buri. Mu Gishushanyombonera cy’Akarere ka Burera hari ahashyizwe mu mijyi. Ubwo rero ahabaye imijyi no gusora bigenda gutyo. Niba hari umuturage wegeranye n’ah’ubucuruzi, ubwo usora asora nk’uhafite igipangu uhatuye.”
Ikibazo cy'imisoro n’imiturire si ubwa mbere kigaragajwe nk'ikibangamiye abaturage, kuko usanga badasobanurirwa neza cyangwa ngo hakorwe ubukangurambaga ngo nibanasora bamenye icyo basorera n’ubwo ntaho basigaye kuko abenshi muri bo bamaze kugurisha utwabo ngo barebe ko bagabanya ibi birarane by'imisoro batazi inkomoko. Aha ni ho bahera basaba ko bakoroherezwa kuko bitabaye ibyo imisoro yazabasiga iheruheru nta n’aho gukinga umusaya basigaranye.
Denyse CYUZUZO.
Kinyarwanda
English



