Amerika na Iran mu nzira zigana ku gahenge k’iminsi 60.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, kuri uyu wa Kane yavuze ko Amerika na Iran byegereje amasezerano y’inyandiko y’ubwumvikane (MOU), ashobora kongera igihe cy’agahenge hagati y’impande zombi k’iminsi 60, kongera gufungura umuhora wa Hormuz no gutangiza ibiganiro bigamije kugabanya gahunda ya Tehran yo guteza imbere nucléaire.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, ku wa 28 Gicurasi yavuze ko Washington itaragera aho yifuza mu biganiro iri kugirana na Iran ku masezerano, ariko ko impande zombi zegereje cyane ubwumvikane. Yongeyeho ko Amerika iri mu mwanya ushobora gusubiza inyuma cyane gahunda ya Tehran yo guteza imbere intwaro za nucléaire.
Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko Amerika na Iran byumvikanye kongera igihe cy’agahenge hagati y'ibihugu byombi, ndetse no koroshya ingamba zari zarafatiwe ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa binyuze mu muhora wa Hormuz, ariko bikaba bigitegereje kwemezwa na Perezida wa Amerika Donald Trump.
Abajijwe na BBC niba Perezida Donald Trump azashyira umukono kuri aya masezerano, Vance yavuze ko hakiri kare kugira ngo hamenyekane igihe bizakorerwa cyangwa niba impande zombi zizemeza ayo masezerano.
Aya masezerano bivugwa ko azongera agahenge hagati y’impande zombi mu gihe cy’iminsi 60 ndetse agatangiza ibiganiro ku hazaza h’umushinga wa Iran wa nucléaire.
Gusa ibiro ntaramakuru bya Tasnim byo muri Iran, bikorana bya hafi na leta, byatangaje ko ayo masezerano atararangira cyangwa ngo yemezwe burundu.
Nk’uko amakuru akomeza abivuga kandi, ayo masezerano ashobora kwemerera amato n’ibicuruzwa kunyura nta nkomyi mu muhora Hormuz, Iran igahabwa iminsi 30 yo gukuraho ibisasu byo mu mazi byashyizwe muri uwo muyoboro.
Ibya byakunda ariko ari uko Amerika na yo yaba yemeye gukuraho ibihano byo gukumira ibikorwa by’ubucuruzi bya Iran ndetse igatanga uburenganzira bwo koroherezwa ibihano byafatiwe Iran kugira ngo yongere kugurisha peteroli yayo.
Aya masezerano mu gihe yagerwaho yaba ari intambwe ikomeye ya dipolomasi kuva intambara yatangira, n’ubwo bigaragara ko ashobora kuba abogamiye ku byifuzo bya Perezida Donald Trump ku kibazo cya nucléaire ya Iran, ndetse akaba asaba ibiganiro bikomeye kandi birambuye.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



