Gicumbi: Umushinga Green Gicumbi wasoje ibikorwa byawo, nyuma y’imyaka 6 y’impinduka ku baturage.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kaniga ahubatswe Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kaniga, habereye igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro ibikorwa by'Umushinga wa Green Gicumbi, wari umaze imyaka 6 uteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurengera ibidukikije.

May 29, 2026 - 20:54
May 29, 2026 - 21:27
 0
Gicumbi: Umushinga Green Gicumbi wasoje ibikorwa byawo, nyuma y’imyaka 6 y’impinduka ku baturage.
Umushinga Green Gicumbi wasojwe ku mugaragaro.

Abaturage bo mu Murenge wa Kaniga ndetse n’abo mu yindi mirenge 9 y’akarere ka Gicumbi yakorerwagamo n’umushinga Green Gicumbi, bari babucyereye mu gikorwa cyo Gusoza ku mugaragaro ibikorwa Umushinga Green Gicumbi wari umaze imyaka 6 uko bigamije guhindura imibereyo y’abaturage. Ni igikorwa cyaranzwe no kumurika ibikorwa byagezweho ku bufatanye  n’uyu mushinga, ndetse abaturage batanga ubuhamya bw’ibyo uyu mushinga usize bamaze kugeraho.

Umwe agira ati: “Green Gicumbi yarakoze cyane. Yadutereye icyayi kandi kimeze neza.”

Undi agira ati: “Green Gicumbi yadutereye ikawa yihanganira imihindagurikire y’ikirere, ubu turi gusarura ikawa nziza, amazu renga 75 yaravuguruwe ndetse n’inzu nshya zarubatswe, ndetse ubuzima bw’abaturage bwarahindutse bigaragara.”

Undi yagize ati: “Mu myaka 40 mfite, uyu ni wo mushinga wagize impinduka ku buzima bw’abaturage kandi ibyinshi birigaragaza, ibikorwa birivugira.”

Umuyobozi wa Rwanda Green Fund (FONERWA) Teddy Mugabo, yavuze ko bishimira ibikorwa byagezweho, cyane ko ari umusaruro w’ubufatanye. 

Ati: “Uyu munsi ni umwanya ukomeye kuri twe aho twishimira ibyo umushinga Green Gicumbi wagezeho, ndetse n’impinduka wagejeje ku baturage bo mu Karere ka Gicumbi. Ibi twishimira bigaragaza umusaruro w’ubufatanye bw’inzego zose. Bitwigisha ko ubufatanye ari ingenzi mu gufatanya kugera ku ntego twihaye, by’umwihariko mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette, we yavuze ko Green Gicumbi ari umwe mu mishinga minini ndetse ukomatanyije akawushimira kuba uzana impinduka mu iterambere ry’umuturage.

Yagize ati: “Umushinga Green Gicumbi ni umushinga mugari kandi  ukomatanyije ukora byinshi, byaba ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi n’ibindi, ariko byose bifite intego yo kubakira umuturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kuzamura iterambere n’imibereho y’umuturage.” 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, we yasabye abaturage gukomeza kwita ku byo uyu mushinga ubasigiye ndetse ko n’ubwo urangiye, ibikorwa byawo bidakwiye kujyana na wo.

Yagize ati: “Kuba umushinga Green Gicumbi urangiye, ntibivuga kurangira kw’ibikorwa. Guca amaterasi, gutera ibiti no kubibungabunga, kurwanya isuri ndetse no gutura heza ibyo byose birakomeza kandi bigomba gusigasirwa kandi tukabyongera dushingiye ku rugero Green Fund yatweretse.”

Umushinga Green Gicumbi wafashije abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubuhinzi n’ibidukikije, aho haciwe amaterasi arenga hegitari 1,400 yagize uruhare mu bwiyongere bw’umusaruro w’ubuhinzi. Dufashe urugero ku musaruro w’ingano, wavuye kuri kg 800 kuri hegitari, ugera kuri toni 4. Ku bufatanye na Green Gicumbi kandi hubatswe  imidugudu y’icyitegererezo nka Kaniga Modern Village, yimurirwamo imiryango yari ituye mu manegeka, ndetse abaturage bahabwa amahugurwa ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga amashyamba.   Umushinga Green Gicumbi bijyanye n’intego wari ufite usojwe ugeze hafi ku irangira ryo ku kigero cya 98% by’ibikorwa byari biteganyijwe, bagashishikariza abaturage gukomeza kwita kuri ibi bikorwa. 

 

Denyse CYUZUZO.