Imishinga mishya iteganyijwe, udushya no kumurika ibyagezweho: EXPO i Gicumbi.

Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kubahuza n'abafatanyabikorwa batandukanye, Akarere ka Gicumbi katangije ku mugaragaro imurikabikorwa n'imurikagurisha.

Jul 9, 2026 - 00:07
Jul 9, 2026 - 00:08
 0
Imishinga mishya iteganyijwe, udushya no kumurika ibyagezweho: EXPO i Gicumbi.
Gicumbi, Imurikabikorwa n'imurikagurisha ryajemo n'abafatanyabikorwa.

Iri murikabikorwa n'imurikagurisha biteganyijwe ko rizamara iminsi itatu, aho ryatangiye tariki ya  8 rikazasozwa tariki ya 10 Nyakanga 2026, rishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuryango ushoboye kandi utekanye, umusingi w'iterambere rirambye." Abitabiriye iri murikagurisha bagaragaza ibikorwa n'udushya bifasha abaturage mu mibereho ya buri munsi, harimo n'imishinga igamije kubagezaho ibikorwaremezo by'ibanze nk'amazi meza , nk’uko HEMERINTWARI Jean, uhagarariye Sustain-Rwanda abigarukaho.

Agira ati: “Uyu mushinga uri gukorwa n’imiryango ibiri. Urugomero rwubatse hagati y’umurenge wa Muko na Giti rwubatswe mu 1987, rutanga amashanyarazi mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Muhura. Ubu rero gahunda ihari ni uko ruzasanwa rugahinduka urugomero rw’amazi yo kuhira, ndetse hazashyirwaho amatiyo azamura amazi. Ibi biradufasha kumenyekanisha ibikorwa biteganyijwe, tube twanakunguka abaterankunga haba mu kubyumvisha abaturage ndetse n’ishyirwa mu bikorwa.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA EMMANUEL, yavuze ko ubuyobozi bwiteguye gukomeza gufasha abaturage bazagirwaho ingaruka n'ibikorwa by'uyu mushinga,aho yijeje ko abazangirizwa imitungo cyangwa imyaka n'imirimo yo kubaka ibikorwaremezo bazahabwa ingurane.

Ati: “Dufite uruhare rwo gutanga ingurane, ku bazangirizwa n’ibyo bikorwa.”

Yakomeje avuga ko iri murikabikorwa n'imurikagurisha rifite uruhare runini mu guhuza abaturage n'abafatanyabikorwa b'iterambere, rikabafasha kumenya serivisi zibegereye, no kwishimisha ibyagezweho.

Yagize ati: “Hano habamo umwanya wo kubonana n’abafatanyabikorwa b’Akarere, no kubereka ibyo twakoze. Turi kwereka Abanyagicumbi n’abandi bazatugana ibyo twagezeho, ndetse no kwishimira ibyagezweho. Ni umwanya wo kwishimira ibyo twagezeho, tunafata ingamba mu kubisigasira.”

Imurikabikorwa nk’iri rikomeje kugaragaza ko ubufatanye hagati y'inzego z'ubuyobozi, abafatanyabikorwa n'abaturage, ari inkingi ikomeye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, ari na wo musingi w'iterambere rirambye, dore ko ingengo 'imari y'abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi yiyongereye ivuye kuri miliyoni 11Frw, ikagera kuri Miliyoni 12 mu ngengo y'imari y’umwaka mushya.

Eliyeli IRAGENA.