Gicumbi: Akarengane muri Girinka karavuza ubuhuha.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Ryamatebura mu Kagari ka Shangasha mu Murenge wa Shangasha, babangamiwe n’amanyanga aba mu mitangire y’inka za Girinka, aho hari abatombora inka zigahabwa abandi batanatomboye.

Jul 8, 2026 - 18:13
 0
Gicumbi: Akarengane muri Girinka karavuza ubuhuha.

Abataka iki kibazo ni abaturage batuye mu mudugudu wa Ryamatebura mu kagari ka Shangasha mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi, bavuga ko babangamiwe n’ubucakura bukigaragara mu mitangirwe y’inka za Girinka Munyarwanda. Abo twaganiriye badusangije ubuhamya bw’uko batoranyijwe mu nteko y’umudugudu nk’abazahabwa inka, ariko bigeze mu gihe cyo kuzihabwa zifatwa n’abandi batanaje gutombora.

Umwe yagize ati: “Nigeze gutorwa inshuro ebyiri nk’uzahabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwada, ariko nkajya kumva ngo inka bayihaye undi. Uwayigenewe mu nteko si we uyibona iyo bagiye kuzitanga.”

Undi we yagize ati: “Njye natomboye natomboye nimero ebyiri, mudugudu aratwandika. Igitangaje ni uko nagiye kwireba ku rutonde, nkasanga sindiho. Njye naguze ibiti nubaka ikiraro, icyakora haburaga kugisakara ariko na byo narabiteganyaga.” Batangiye ahubwo kuvuga ngo umusarane ntiwubatse na wo ndawubaka neza, ariko hagezweho gutombora inka ifatwa n’undi utaranatomboye. Uwo munsi baraye batomboye ikiraro nahise nkisenya, ngurisha inkwi. Mu bongeye no gutombora sinigeze nibonamo.”

NYIRAREBA Domithile ni Veterineri w’umusigire akabifatanya no kuba Agronome mu murenge wa Shangasha, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana.

Ati: “Ayo makuru ko numva ari mwe muyampaye bwa mbere? Ahubwo icyadufasha, ni uko twamenya abo baturage bagize ibyo bibazo tukareba n’icyabiteye, bamara kutubwira ibibazo byabo tugashaka n’ababakuye ku rutonde abo ari bo, kandi tugiye kubikora.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu wa 2002, igamije kuzamura imibereho y’imiryango ikennye no gutanga icyororo kugira ngo abanyarwanda batunge inka n’imibereho izira imirire mibi yimakazwe.  Gusa hirya no hino hagenda hagaragara amanyanga mu koroza abantu aho usanga hari abasabwa ruswa cyangwa ikiziriko, abandi bagashyirwaho amananiza, hakaba n’abatamenya uko bigenda ngo bakurwe ku rutonde rw’abazihabwa. Ibi kandi byiyongeraho kuba hari abazihabwa kandi batazibabaye nyamara hari abakazihawe, ahubwo uwifite akaba ari we ihabwa, ubona ko ukuboko k’ubuyobozi na ko kuba kurimo.

Gilbert NIYOMUKIZA.