Rulindo:Isuri Ikomeje Kwangiza Icyayi cya Gasinde

Isuri Ikomeje Kwangiza Icyayi cya Gasinde muri Rulindo, Abahinzi Barasaba Ubuyobozi kugira icyo bakora amazi atarakirengera

Mar 3, 2026 - 12:31
Mar 3, 2026 - 13:19
 0
Rulindo:Isuri Ikomeje Kwangiza Icyayi cya Gasinde
Icyayi cya Gasinde muri Rulindo hatagize igikorwa cyarohama
Rulindo:Isuri Ikomeje Kwangiza Icyayi cya Gasinde

Isuri Ikomeje kwangiza Icyayi cya Gasinde muri Rulindo, Abahinzi barasaba Ubuyobozi kugira icyo bakora amazi atarakirengera

Icyayi kiri mu mubande wa Gasinde, gikikijwe n’umusozi munini wa Murama, gikomeje kwibasirwa n’isuri ituruka kuri uwo musozi utarwanyijweho, bigateza impungenge ku bahinzi bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Uyu musozi wa Murama, nk’uko bamwe mu baturage babitangaza, ni wo ntandaro y’isuri imanuka igahurukira mu mirima y’icyayi, igatwara ubutaka bwiza ndetse igatema imizi y’ibihingwa.Abahinzi bavuga ko isuri ishobora kubateza inzara

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Nyirabirori, bavuga ko isuri ikomeje kubicira imirima ku buryo bashobora kwisanga mu nzara mu gihe nta gikozwe vuba.

 “Turasaba ubuyobozi kudufasha guca imirwanyasuri kuko isuri iri hafi kuduteza inzara. Itwicira iki cyayi kandi ari cyo kidutunze. Ikindi twibaza ni impamvu abayobozi badakunze kuza muri aka gace ngo bamenye ibibazo duhura na byo,” umwe mu bahinzi yabwiye Radio Ishingiro.

Abaturage bavuga ko iki cyayi ari cyo soko nyamukuru y’amafaranga abinjiriza, kikaba ari nacyo babeshwaho mu buzima bwa buri munsi.

Ambroise DUSANGIRE, impuguke mu bijyanye n’ubuhinzi, avuga ko ikibazo cy’isuri gikunze kwibasira ahantu hihinzwe icyayi cyane cyane mu bishanga no ku misozi ihanamye.

Yagize ati: “Turabizi ko iyi suri abaturage bavuga ikunze kwibasira ibishanga bihinzwemo icyayi. Gusa n’abaturage bakwiye kumenya ko bibareba. Bakwiye guca imirwanyasuri mbere yo guhinga iki cyayi, bakazica ihurutuye ya metero ebyiri kuzamura, bagatera n’ibiti bivangwa n'imyaka kuko bikomeza ubutaka.”Yakomeje asobanura ko guca imirwanyasuri no gutera ibiti ku materasi ari bumwe mu buryo burambye bwo kurinda ubutaka no kugabanya amazi amanuka ku misozi.

Iki kibazo cy’isuri muri Rulindo kigaragaza uburyo imiterere y’ikirere n’imicungire mibi y’ubutaka bishobora kugira ingaruka ku bihingwa byinjiriza abaturage.

Abaturage basaba ko habaho ubufatanye hagati yabo n’inzego z’ubuyobozi zibegereye hagafatwa ingamba zihuse, amazi atararenga inkombe, kugira ngo iki cyayi gikomeze kuba inkingi y’ubukungu bwabo.

Inkuru ya: NDAGIJIMANA David
Radio Ishingiro