Gicumbi: Batewe inzara n’imbuto y’ibigori bahinze.
Bamwe mu baturage bagana Tubura mu Murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi bavuga ko bahombejwe n’imbuto y’ibigori baguze. bavuga ko yanze kumera, n’aho imeze kaba nabi ku buryo nta wuzasarura.
Abaturage baguze imbuto y’ibigori na Tubura bo mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi, bumvikana mu majwi ababaye kubera imbuto y’ibigori baguze muri Tubura bakayihingira igihe ndetse bagafumbira uko bisabwa, ariko bikaba iby’ubusa kuko uwagize amahirwe imbuto ye yarameze ubundi iba nabi. Bemeza ko ntawe uzahirahira ashaka umusaruro w’ibigori ku buryo bashobora no kuzicwa n’inzara kandi barahinze.
Umwe yagize ati: “Tuzicwa n’inzara kandi twarahinze, twarafumbiye ntacyo tutakoze. Njye sinzanageramo ubanza nzabigurishamo ubwatsi. Twajyaga tweza ibigori byiza ariko imbuto y’ibigori yadushobeye ubwoko.”
Undi ati: “Twaguze ibigori muri Tubura, duhingira igihe turanafumbira n’imborera n’imvaruganda. Ariko uwagize amahirwe byarameze kandi na bwo byabaye nabi ntiwavuga ngo wazasarura ugaburire umuryango cyangwa ngo wivane mu bukene.”
Bemeza kandi ko usibye ibyo imbuto bayihabwa batinze, bagasaba ko byakosoka.
Bati: “Imbuto iza itinze rimwe na rimwe igihe cyo guhinga cyararenze hakaba n’ubwo ibaye nabi nk’uko byatugendekeye. Icyaba cyiza ni uko yaza ku gihe kandi ikaba ari nziza tugahinga twizeye ko tuzeza atarink’iyi.”
MUGIRANEZA Dieudonne ni umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB ya Rwerere ishinzwe gufasha akarere ka Gicumbi na Burera, avuga impamvu zishobora kuba intandaro y’icyo kibazo ndetse n’icyo bafasha abo bibayeho.
Yagize ati: “Bishobora guterwa n’imbuto ubwayo, bishobora guterwa n’ikirere cyangwa udukoko turi mu butaka watera imbuto tukayirya. Abaturage bibayeho turabasura tukareba impamvu yabiteye, byaba ari imbuto mbi tukavugana n’abakoze iyo mbuto bakaba basubiza umuturage igishoro cye, cyangwa yaba yaratanze ubwishingizi bw’ibihingwa agashumbushwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Emmanuel NZABONIMPA avuga ko bagiye gusesengura iby’iki kibazo, ndetse byaba ngombwa abaturage bagafashwa.
Agira ati: “Tugiye gusesengura turebe icyateye icyo kibazo, ku buryo habaye n’abakozemo amakosa babibazwa. Ariko bibaye bigeze ku rwego abaturage bagera ku rwego nta musaruro na muke babonye, twabafasha tukabaha ibyo kurya kugira ngo baticwa n’inzara.”
Ufashe umwanya ugatembera mu mirima y’abaturage bateyemo imbuto bemeza ko bayiguze muri Tubura, ntiwakeka ko ari iyoherejwe n’abahanga mu by’ubuhinzi kuko ibigori ntibyarenze inonko. Nyamara abahinzi bo bavuga ko ntacyo batakoze ngo bite ku myaka yabo, aho banemeza ko baheruka kweza ibigori ku kigero gishimishije byibura mu myaka ibiri ishize. Iki kibazo kandi si gishya mu matwi y’abashinzwe ubuhinzi, ahubwo usanga abaturage bataka inzara kandi barahinze iyo bagize amahirwe imbuto ikazira igihe, kuko kenshi iza itinze imyaka igashira indi igataha bidakosoka.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



