Nyagatare: Aborozi bo mu Kagari Ka Kabungo mu Murenge wa Kiyombe barasaba ikusanyirizo ry’amata kuko amata yabo bavuga ko apfa ubusa.

Aborozi bo mu Kagari Ka Kabungo mu Murenge wa Kiyombe wo mu Karere ka Nyagatare bari bamaze igihe umukamo wabo ubapfira ubusa kuko nta kusanyirizo ryari hafi yabo, ubu Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko bugiye kububakira ikusanyirizo hagendewe ku ngano y’umukamo uboneka muri uyu murenge wa Kiyombe.

Mar 12, 2026 - 17:05
 0
Nyagatare: Aborozi bo mu Kagari Ka Kabungo mu Murenge wa Kiyombe barasaba ikusanyirizo ry’amata kuko amata yabo bavuga ko apfa ubusa.
Inka y'umuturage ya kijyambere

Ibi byavuzwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare KAKOOZA Henry nyuma yuko bamwe mu baturage batangaje ko umukamo wabo ubapfira ubusa kuko nta kusanyirizo bafite yaba irinini cyangwa irito. Igitangaje ni uburyo hari bamwe mu borozi batunze inka imwe ariko yabyara bagakoresha abakozi babiri. Umwe wo kwahira n’undi wo kugemura amata kuko biyambaza ikusanyiririzo ryo mu Murenge wa Karama kandi n’umuhanda ubahuza warangitse cyangwa bakayagemura Kizinga mu karere ka Gicumbi bahana imbibi, nabwo kandi babanjye gukora urugendo rutoroshye, dore ko naho bayagemura atari ku ikusanyirizo, ahubwo ari ukuzinduka iya rubika bakajya guhura na motari uyatwara. Bamwe mu bo twaganiriye bose bemeza ko nta soko ry’amata bafite bayihera abaturanyi, kuko kuyagemura bisaba kubyuka saa 4:00 Am, ibyo bigatuma amata yabo apfira ubusa mu rugo kubera kwanga kwica akandi kazi gatunze imiryango yabo bagahitamo kuyihera abaturanyi.

Umwe aragira ati: “ Twabuze isoko ryo kugemuraho amata. Ubundi tuyajyana Gicumbi. Intaha ntabwo dufiteho isoko. Tubura aho tuyagemura wenda ukareba umuntu ukamushyira litiro, nonese wayanywa ukayangiza?”

Hari n’undi wagize ati:“ Hano bavaho saa 4:00 zigitondo, akagenda bakayashyira mu kintu cyabo bakayajyana n’undi akagaruka hano. Ni ukwezi, mba nasezeranye ukwezi. Mpemba babiri umwahizi hamwe n’umukamyi. Uwo kwahirira inka uriya na we agakama agatwara amata.  Kugira ngo duhembe abakozi babiri, uyu muntu urimo kuyikama...arakama akayajyana Kizinga, abakizinga bagahura na we bakayakira. Nonese ubu ngubu ngewe nabigira gute? Ni umunsi umwe mugitondo gusa, ayumugoroba abaturage bakayanywa.”

 

Bakomeza bemeza ko ubworozi bwabo ntacyo bubamariye kuko bajya gucya inshuro kandi amata yakabaye isoko y’amafaranga apfa ubusa.

Yagize ati:” Kandi ubundi aho wagakuyemo ay’ikimina, ubwo ukagenda ukayashyira abandi nyine ukajya mu kiraka gushaka ay’ikimina.”

Ibyo bibazo byose nibyo Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare KAKOOZA Henry yashingiyeho avuga ko aba borozi bashonje bahishiwe kuko ku bufatanye na MINAGRI bazubakayo ikusanyirizo, hagendewe ku ngano y’umukamo uhaboneka kandi vuba nyuma y’igenzura.

Yagize ati: “  Dufite umushinga dufatanyije na MINAGRI wo gusana MCC zose mu karere ndetse no kubaka izindi no gukemura ibindi bibazo biri muri izo MCC. Umushinga watangiye muri uku kwezi kwa gatatu. Kiyombe ni dusanga icyo bakeneye ari MCC, MINAGRI yiteguye kudufasha uko yakubakwa bitewe n’isesengura riri gukorwa. Tuzashingira ku bizava muri iryo sesengura ariko gahunda yo irahari.”

Akarere ka Nyagatare niko gafite inka nyinshi mu gihugu kuko kabarizwamo inka zirenga 220, zigakamwa litoro ibihumbi 72 mu gihe cy’izuba ndetse na litiro 130 mu gihe k’imvura ku munsi. Kubera ubwinshi bw’amata ahaboneka, mu mirenge imwe n’imwe hagiye harimo amakusanyirizo manini, mu gihe hari na santire zigiye zirimo amakusanyirizo mato. Iyo niyo mpamvu n’abanyakiyombe bifuza ikusanyirizo hafi yabo, kugira ngo umukamo wabo ureke gukomeza kubapfira ubusa.