Kenya: Abanyeshuri 16 bishwe n’inkongi y’umuriro abandi barenga 70 barakomereka.
Abanyeshuri 16 bo ku ishuri rya Utumishi Girls Academy riherereye i Gilgil mu Ntara ya Nakuru muri Kenya, ni bo bamaze kwemezwa ko bapfuye abandi barenga 70 barakomereka, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye dortoir yabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Minisitiri w’Uburezi muri Kenya Julius Ogamba, yavuze kuri uyu wa Kane ko abanyeshuri 16 bo ku ishuri rya Utumishi Girls Academy bapfuye, abandi 79 bakaba bakomerekeye mu nkongi yibasiye ishuri rifite abanyeshuri barenga 800, riherereye mu gace ka Gilgil rwagati muri Kenya.
Icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana, naho Ogamba yavuze ko inzego zibishinzwe zigiye gukora iperereza kugira ngo harebwe niba amabwiriza ajyanye no kwirinda inkongi z’umuriro yarubahirijwe muri iryo shuri.
Polisi n’inzego z’ubutabazi zivuga ko umuriro wadutse ahagana saa saba zijoro, ugafata imwe muri dortoir zicumbikirwagamo abanyeshuri, na ho abakomerekeye muri iyo nkongi bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye birimo Gilgil Sub-Country Hospital na St Mark’s Hospital kugira ngo bitabweho.
Umwe mu bari aho byabereye, Wambui Nderitu, yabwiye Ikinyamakuru AP ko umurezi ushinzwe abanyeshuri yafunguye umwe mu miryango ibiri ya dortoir atabanje kubwira abana gusohoka, ibintu bivugwa ko bishobora kuba byagize uruhare mu kongera ubukana bw’iyo mpanuka.
Nderitu yagize ati: “Urugi rwa kabiri rwagumye rufunze, kandi nubwo mubyara wanjye yashoboye kurokoka afite imvune ku kuguru, twabwiwe ko abana benshi bakomeretse ndetse bamwe bakaba bapfuye babuze uko basohoka cyane ko bakoreshaga umuryango umwe muri ibiri.”
Perezida wa Kenya William Ruto, yihanganishije imiryango yabuze abana babo, avuga ko igihugu kiri mu gahinda gakomeye kubera iyo mpanuka.
Inkongi z’umuriro zikunze kugaragara mu mashuri acumbikira abanyeshuri muri Kenya, aho zimwe ziterwa no gutwika ku bushake, izindi zigaterwa n’ibibazo by’amashanyarazi. Impanuka y’inkongi y’umuriro yahitanye abanyeshuri benshi mu mateka ya vuba ya Kenya yabaye mu 2001, ubwo abanyeshuri 67 bapfiraga mu nkongi yibasiye dortoir y’ishuri ryo mu Ntara ya Machakos.
Hari n'indi myaka inkongi zagiye zibasira ibigo by'amashuri muri Kenya. Muri 2024 abanyeshuri 21 bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri riri rwagati muri Kenya, bituma Perezida William Ruto atangaza icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose.
Na ho mu 2017, abandi banyeshuri 10 baguye mu nkongi yibasiye ishuri ry’i Nairobi, aho umwe mu banyeshuri yaje gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi nyuma y’iperereza ryakozwe.
Iri shuri rya Utumishi Girls Academy ricumbikira abanyeshuri bo mu cyiciro cya Secondaire, rikaba rigenzurwa kandi rigaterwa inkunga na Polisi ya Kenya, aho benshi mu baryigamo ari abakobwa b’Abapolisi.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



