Young MC yikuye mu bitaramo bya “Freedom 250” byateguwe na Amerika.
Young MC yakurikiye Morris Day mu kwivana mu birori bya “Freedom 250” byari biteganyijwe kubera i Washington D.C., nyuma y’impaka zishingiye ku kuba bifitanye isano na Perezida Donald Trump.
Ku munsi umwe n’uwatangarijweho ibitaramo bya “Freedom 250” byo kwizihiza imyaka 250 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge, umuraperi Young MC yabaye umuhanzi wa kabiri utangaje ko yikuye muri uwo muhango utegurwa na leta ya Amerika, uteganyijwe kubera ku kibuga cya National Lawn i Washington D.C. ku wa 4 Nyakanga 2026.
Mu butumwa bugufi Young MC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Gatatu, yatangaje mu buryo butaziguye ko atazitabira ibyo bitaramo.
Yagize ati: “Nabwiriye abo dukorana akazi ko ntazaririmba mu birori bya Freedom 250.”
Yakomeje avuga ko abahanzi batigeze babwirwa ko uwo muhango ufite aho uhuriye na politiki, ndetse yongeraho ko nubwo abategura ibyo bitaramo bavuga ko bidafite aho bibogamiye muri politiki, ikinyamakuru Spin Magazine cyo cyabivuze nk’ibikorwa bishyigikiwe na Trump.
Young MC yavuze kandi ko yizeye kuzongera gutaramira i Washington D.C. mu gihe kiri imbere, ariko bikabera mu birori bitarimo ubushyamirane bwa politiki.
Icyemezo cya Young MC cyakurikiye itangazo Morris Day yashyize hanze mbere ye ho gato, rivuga ko we n’itsinda rye rya The Time batazigera bagira uruhare muri ibyo bitaramo bishya byiswe ibyo gukunda igihugu.
Hagati aho, undi muhanzi wa gatatu wari watangajwe mu bazitabira ibyo bitaramo Freedom Williams uyoboye itsinda rya C+C Music Factory, yashyize hanze ubutumwa bwamaze iminota umunani bwuzuyemo uburakari n’amagambo akakaye.
Muri ubwo butumwa, Williams yabanje gutangaza ko yari yafashe icyemezo cyo kwikura muri ibyo bitaramo nyuma yo kumenya ko bifitanye isano n’ubutegetsi bwa Donald Trump.
Nyuma ariko yisubiyeho, avuga ko bishoboka ko itsinda C+C Music Factory rishobora kwitabira uwo muhango, mu rwego rwo kwerekana ko ritazigera riterwa ubwoba cyangwa ngo rijye ku gitutu cy’abatangaga ibitekerezo bibamagana ku mbuga nkoranyambaga.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



