Gicumbi : Batewe inzara n'umuhanda.

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Gaseke mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi, bavuga ko babangamiwe n’uko imyaka yabo iri kurandurwa indi bakayitaba nta n’ingurane bahawe.

May 18, 2026 - 18:01
May 18, 2026 - 18:23
 0
Gicumbi : Batewe inzara n'umuhanda.
Abafite ubutaka hafi y'ahari gukorwa umuhanda Gaseke-Muyanza baranduriwe imyaka nta ngurane bahawe.

Ugeze mu isantere ya Gaseke  uturutse i Kigali ukerekeza i bumoso ni ho hari gukorwa umuhanda Gaseke-Muyanza. Habanje kubakwa ibiraro ku buryo amazi abona inzira. Abaturage bahafite ubutaka burimo imyaka harimo n’iyeze, bavuga ko abakora uwo muhanda babarandurira imyaka indi ikarenzwaho itaka kandi ari yo ibatunze, bakavuga ko

barenganywa.

Umwe yagize ati: « Aha nari mfitemo ibijumba bintunze none babirunzeho itaka. Ubu se abana bange ndabagaburira iki ? »

Undi we yagize ati : « Ibigori byange byaburaga icyumweru ngo byere none babiranduye, na Soya n’ibishyimbo. Yewe, n’ibiti byari biteye aha barabiranduye. »

Basaba ko bahabwa ingurane y'ibyabo biri kwangizwa bakareba uburyo batunga imiryango yabo.

Bagize bati: « Baduha ingurane byibura tugahahira abana, kuko ibyo twari kubagaburira babiranduye ibindi bakaba babitabye. »

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Emmanuel NZABONIMPA' avuga ko hari abishyuwe ariko hari n’abasigaye, bityo ko uwaba afite icyo kibazo yagana ubuyobozi bukamufasha.

Yagize ati: « Hari abahawe ingurane ariko hari n’abasigaye batabaruriwe. Rero uwaba afite ikibazo yagana ubuyobozi tukamufasha hamwe n’ababishinzwe, ku buryo umuturage ibi bikorwa bitamugiraho ingaruka. »

Umuhanda Gaseke-Muyanza  bigaragara ko imirimo igeze muri kimwe cya kabiri cy’ikorwa ryawo. Cyatangiye ku wa 16 Mata 2026, habanza kubakwa ibiraro ndetse n’ubu ni byo biri kubakwa, hakazakorwa umuhanda ureshya na Kilometero 9.4 mu gihe kingana n’amezi 6.

Gilbert NIYOMUKIZA