Ngoma: Bamwe mu bariye inka yari yahambwe barimo gupfa.
Abaturage icumi bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kazo, bajyanywe kwa muganga umwe ahita yitaba Imana nyuma yo gutaburura inka yari yishwe n’indwara y’ubuganga bakayirya.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’Amabumba mu Kagari ka Kinyonzo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, aho tariki ya 8 Kamena inka yapfuye bikekwa ko irwaye indwara y’ubuganga ndetse ihita inatabwa.
Muri iryo joro abaturage 25 bahise bajya kuyitaburura barayirya, bamwe kuva tariki ya 14 bahita bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi batangira kujyanwa kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Kanzayire Consolée, yemereye IGIHE dukesha aya makuru ko hari icyorezo cyateye cy’ubuganga muri uyu murenge kandi itungo ryishwe nacyo ko ritabwa, none inka yatabwe ikaba yarataburuwe ikaribwa, ikaba ari yo mpamvu inyama zayo bariye ziri kubagiraho ingaruka.
Ati “Hari inka rero yipfushije muri uwo mudugudu, ipfa ifite ibimenyetso by’icyorezo cy’indwara y’ubuganga. Nk’uko bisanzwe iyo inka yipfushije ntabwo iribwa barayitaba, abandi na bo barayitabye maze abaturage bagera kuri 25 barifata barabyuka bajya kuyitaburura barayirya, amakuru babanje kuyahisha ariko ibimenyetso ntibyakwihishira.’’
Yakomeje avuga ko abantu icumi ari bo bagaragaje ibimenyetso ku buryo bugaragara, bakajyanwa kwa muganga n'ubuyobozi. Muri bo batandatu bajyanywe ku Bitaro bya Kibungo, umwe ahita yitaba Imana, mu gihe abandi bane bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kazo.
Yasabye abaturage kandi kwigengesera bakirinda kurya ibyo babonye kuko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo n’urupfu, abibutsa no kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibibazo bitaraba.
Mu rwego rwo kurandura indwara y'ubuganga, ubuyobozi buvuga ko bukomeje gukingira amatungo yuza hirya no hino muri uyu murenge. Ubu mu Karere ka Ngoma habarurwa inka zigera kuri 19 zishwe n’indwara y’ubuganga.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



