Philippines: Umutingito wahitanye abantu 32.

Kuri uyu wa mbere umutingito ufite igipimo cya 7.8 wibasiye mu Majyepfo ya Philippines, uhitana abantu 32 ukomeretsa abarenga 200, bakomeretse bitewe n’inyubako zasenyutse.

Jun 8, 2026 - 14:11
 0
Philippines: Umutingito wahitanye abantu 32.
Abaturage 32 bamaze kwicwa n'imitingito.

Mu mujyi wa General Santos, inyubako zimwe zasenyutse mu gihe ibikorwa remezo by’ingenzi byangiritse biturutse kuri tsunami.

Imiraba mito yatewe n’uyu mutingito na yo yapimwe mu bihugu bya Indonesia na Palau, ndetse igera no mu majyepfo y’u Buyapani.

Ikinyamakuru Associated Press cyatangaje ko uyu mutingito watumye abantu bagera kuri 12 baburirwa irengero nk’uko byatangajwe na Polisi, hakiyongeraho umuntu umwe wapfuye muri Indonesia bakaba 13.

Gikomeza kivuga ko Junie Castillo, umuvugizi w’Ibiro bishinzwe kurengera abaturage no guhangana n’ibiza muri Philippines, yavuze abandi bantu 19 bahitanywe n’ingaruka z’umutingito harimo barindwi bo mu mujyi wa General Santos, n’ubwo atifuje gutanga amakuru arambuye ku mibare y’abimuwe cyangwa aho abapfuye bose bakomokaga.

Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr., yategetse ko amasomo ahagarikwa by’agateganyo mu bice byibasiwe n’umutingito, anasaba inzego zishinzwe ubutabazi no guhangana n’ibiza guhita zitangira ibikorwa byo gutabara no gufasha abaturage bagizweho ingaruka.

Mu butumwa yatanze, Marcos yavuze ko leta iri gukora ibishoboka kugira ngo ifashe abatuye mu turere twibasiwe n’ibiza.

Yagize ati: “Leta y’igihugu yamaze gutangira ibikorwa byo gutabara kandi ntidutererana abaturage ba Mindanao.”

Aya magambo yaje mu gihe inzego z’ubutabazi zikomeje gushakisha ababa bagwiriwe n’inyubako, gutanga ubuvuzi ku bakomerekeye muri uwo mutingito no gusuzuma urugero rw’ibyangiritse mu ntara zitandukanye zo mu majyepfo ya Philippines.

Uyu mutingito, ari na wo ukomeye kurusha indi yose yibasiye Philippines muri uyu mwaka, wabereye mu nyanja hafi y’ikirwa cya Mindanao, ari na cyo kirwa cya kabiri gituweho n’abaturage benshi muri icyo gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi.

Nk’uko byatangajwe na Teresito Bacolcol, umuyobozi w’Ikigo cya Philippines gishinzwe gukurikirana ibirunga n’imitingito (PHIVOLCS), uwo mutingito wabereye ku bujyakuzimu bwa kilometero 33 munsi y’ubutaka.

 

Gilbert NIYOMUKIZA.