GICUMBI: Basabwe gukumira amakimbirane mu muryango.
Imiryango ibanye neza mu Karere ka Gicumbi, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ine yayigenewe mu rwego rwo gukomeza kubana neza, abayigize basabwe kwita ku ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango no gukumira amakimbirane mu muryango.
Hari ku munsi wa kane w’ibiganiro byo gufasha imiryango ibanye neza ko bakwimye kuba umusemburo wo gukumira amakimbirane mu muryango. Bikajyana no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ari ho bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko nubwo bari babanye neza, ariko hari ibigiye guhinduka mu mibanire yabo, ndetse bagahindura n’abagenzi babo babanye mu makimbiranye binyuze mu biganiro.
Umwe muri bo yagize ati: “Tukimara kuva aha ngaha, hari imiryango iba isanzwe itabanye neza tuzayegera kandi tutayihutaje. Hari n’iyari izi ko ibanye neza nkuko natwe twari tubizi gutyo, nayo tuzayegera tuganire bisanzwe kugeza ubwo umuntu azumva ko na we hari icyo agomba guhindukaho, imirimo yose ntiharirwe umugore.”
Umuyobozi wa Karere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel yasabye imiryango yari muraya mahugurwa kwimikaza ibiganiro kuko ari umuti wo gukemura ibibazo byo mu muryango
UMUBYEYI Marie Mediatrice Umuryamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Rwego rw’Igihugu yasabye abitabiriye aya mahugurwa kutayihererana, bakabona ikiza mu muntu aho kumubonamo ikibi.
Yagize ati: “Iyo ushaka kugerayo neza ugomba kujyana n’abandi ngira ngo ibintu ni magirirane. Iyo tugize abantu babanye neza aho dutuye barenze umemwe, babiri, batatu, bane, ni inkuru nziza.”
Imiryango yahuguwe 109 yaturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi mu miryango ibihumbi 115 by’imiryango yabaruwe mu karere ka Gicumbi. Insanganyamatsiko yazirikanwagaho yari Ibiganiro Byiza, Ireme ry'Umuryango.
Eliyeli IRAGENA
Kinyarwanda
English



