GICUMBI: Basabwe kurwanya igwingira kuko ntacyo babuze.
Nyuma y’igikorwa cy’Umuganda abaturage bo mu murenge wa Kaniga, mu kagari ka Mulindi mu mudugudu wa Taba mukarere ka Gicumbi, basabwe kujya bakemurira ibibazo mu isibo no kurwanya igwingira ryugarije Akarere ka Gicumbi kuko ntacyo abagatuye babuze.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hasozwaga igikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Mata. Ni Umuganda wabereye mu mudugudu wa Taba, mu kagari ka Mulindi gaherereye mu murenge wa Kaniga wo mu Karere ka Gicumbi. Waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo; kubaka uturima tw’igikoni, gusura ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi umaze imyaka 6 ukorera muri aka karere, ndetse hakaba hari n’abaturage borojwe inkamuri gahunda yo kurwanya igwingira. Bamwe mu borojwe inka mu byishimo byinshi bavuze ko izi nka zigiye kubahindurira ubuzima, kuko hari ibyo baburaga kubera kutazigira.
Umwe mu borojwe yagize ati: “Mbere nari nkeneye ifumbire sinyibone, nari nkeneye amata sinyabone, ariko ubu byose ngiye kubikurikirana kubera nateye intambwe.”
Undi na we ati: “Nari meze nabi nta n’ikintu namba nari mfite. Urugo rwange rwari rurimo ubusa kandi nari naratunze inka.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ahawe ijambo, yibukije abaturage uruhare rw’isibo mu gukemura ibibazo ndetse asaba abagize isibo ko babigira ibyabo ntihagire umwana uva mu ishuri.
Yagize ati: “Mu isibo twakagombye kuganira ku bibazo dufite, tukabiha umurongo twebwe ubwacu nk’abaturage, nk’abatuye muri iyo sibo nyine…Murabizi ko amashuri yatangiye sibyo? Ntihakagire umwana ukata hano mu mudugudu atagiye ku ishuri, abana bose bagomba kujya ku ishuri, ni uburenganzira bwabo bw’ibanze.”
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Dominique Habimana yagarutse ku kibazo cy’ingwingira kikigaragara muri aka Karere ka Gicumbi, ndetse anashishikariza abaturage guhangana n’iki kibazo, kuko biteye isoni kubona bangwingiza abana kandi ntacyo babuze.
Yagize ati: “Umwanya wa mbere mu igwingira ntabwo ari uwanyu, ntabwo muwukwiriye. Ntabwo ubabereye. Gicumbi mufite byose bikwiriye kugira ngo igwingira murihashye, kugira ngo mugire abana bafite ubuzima bwiza, bafite imikurire myiza, bazira imirire mibi, bazira igwingira.”
Muri iki gikorwa abaturage 9 nibo borojwe inka. Kubera ko wari umunsi wahujwe n’ukwezi k’ubujyana, abaturage bibukijwe inshingano zabo no kurushaho kwitabira gahunda za Leta, ari nako bita kubikorwa by’Umushinga Green Gicumbi. Basabwe kandi guha agaciro ibikorwa bibyara inyungu, kwizigamira ndetse no kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bakomeze kubaho neza.
Denyse Cyuzuzo
Kinyarwanda
English



