RWANDA: Abanyamadini basabwe gufasha abayoboke kubaka umuryango mwiza.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu gufasha abayoboke kubaka imiryango myiza itarangwamo amakimbirane.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero ku kubungabunga ubuzima no kubaka umuryango mwiza.
Muri iyi nama Minisitiri Uwimana yasabye abanyamadini gukoresha icyizere bafitiwe n’abayoboke mu nyigisho batanga mu nsengero, mu misigiti, mu mashuri n’ahandi bakabafasha guhindura imyumvire kuko impinduka nyinshi zitangirira mu mitekerereze.
Yabashishikarije gushyira imbere ibiganiro, bafasha urubyiruko kubona amakuru n’indangagaciro bibafasha kurinda ubuzima bwabo no kubaka imiryango irimo ibibazo.
Yagize ati “Mushishikarize imiryango gushyira imbere ibiganiro, mufashe urubyiruko kubona amakuru n’indangagaciro bibafasha kurinda ubuzima bwabo, mwegere imiryango ifite ibibazo, muyifashe kongera kubaka ubumwe, urukundo n’amahoro.”
Minisitiri kandi yerekanye ko MIGEPROF ku bufatanye na RIB, byateguye ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu, buzakorwa mu gihe cy’ukwezi kuva tariki ya 13 Gicurasi 2026, asaba abanyamadini kuzabugiramo uruhare.
Yagize ati “Turabasaba ubufatanye muri iki gikorwa, aho tuzabasaba gutanga ubutumwa butangukanye mu nsengero no mushuri, no gutegura ibikorwa byakorwa n’imiryango ishingiye ku myemerere bifasha guhumuriza no gusubiza mu buzima busanzwe abangavu bahohotwe.”
Yanasabye kandi abanyamadini gukomeza kungurana ibitekerezo ku cyateza imbere imibereho y’Abanyarwanda no kugera ku ntego z’Igihugu zirimo iz’Icyerekezo 2050.
Minisiteri kandi yijeje ubufatanye busesuye muri gahunda zose zigamije guteza imbere imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.
Ati “Dufatanyije, tuzubaka imiryango ikomeye kandi itekanye, yo shingiro ry’u Rwanda twifuza; u Rwanda ruzira amakimbirane, rufite abaturage bafite ubuzima buzira umuze, baharanira iterambere rirambye.”
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaraje ko amadini agomba kugira uruhare mu kubaka umuryango muzima.
Yerekanye ko iyo ababyeyi mu muryango bafitanye ibibazo binagira ingaruka ku bana babo.
Muri iki gihe kimwe mu bibazo byugarije umuryango harimo na gatanya ziyongera umunsi ku wundi.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko imiryango 4.479 yahawe gatanya mu myaka itatu ishize. Abahawe gatanya mu 2025 gusa ni 2629, barimo 41,1% bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45.
MANIRAKIZA Theoneste
Kinyarwanda
English



