GICUMBI: Amazi aturuka ku nyubako z'umurenge ari gusenyera abaturage.

Bamwe mu batuye munsi y’Umurenge wa Rukomo, bahangayikishijwe n’amazi aturuka ku nyubako z’uyu murenge ari kubasenyera ndetse agatuma barara bicaye iyo imvura iguye mu ijoro kubera inyubako zitagira imireko n'ibigega bifata amazi nubwo ubu ubuyobozi bwavuze ko biza gukemuka.

Apr 29, 2026 - 18:32
May 1, 2026 - 07:06
 0
GICUMBI: Amazi aturuka ku nyubako z'umurenge ari gusenyera abaturage.
Ibiro by'Umurenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi

Ukigera mu mudugudu wa kabuga mu kagari ka Munyinya wakirizwa umubabaro w’abaturage bavuga ko bahangayikishijwe no kubuzwa amahwemo n’amazi aturuka ku nyubako z’Umurenge wa Rukomo kuko nta mireko n’ibigega bifata amazi bihari, maze imvura yagwa amazi akaruhukira mu mazu yabo bakagirwa no gushaka indobo n’ibindi bikoresho byo kwifashisha barwana nayo kugira ngo atagera mu buriri kuko mu mazu ho ntacyo bakora ngo atageramo, kubera ubwinshi n’umuvuduko aba afite igihe imvura iri kugwa.  

Umwe muri bo yagize ati: “Iyo imvura iguye rwose mu nzu ndadaha. N’ubu imvura iguye ari nyinshi, ikagwa uri aha ngaha, wahita uva mu nzu ukigendera.” 

Undi ati: “Amazi yose aturuka ku murenge. Iki kibazo cy’amazi ntawe utarakivuze buru munsi buri munsi.”

Bakomeza bavuga ko ibisure by'amazi bishwanyukira ku nyubako zabo, ndetse bagerageje no gushaka uburyo bacukura ibyobo biyafata ariko kubera amazi aturuka ku nyubako zirenga eshanu ziri ahubatse ibiro by’umurenge zitagira imireko n'ibigega, aba ari menshi ku buryo ntacyo bibafasha.

Uyu aragira ati: “Igikoni kigiye guhirima. Igisure kiraza iyo imvura iguye, tujya ku muhanda tugakora umuvu, kugira ngo amazi abone inzira agenda, biratenguka bigwamo kubera igisure.”  

NGAYABERURA Jean D’Amour ni umutangabuhamya w’uko amazi avuye ku nyubako z’Umurenge wa Rukomo yamusenyeye mu mvura yaguye muri 2022 akimuka aho yari atuye.

Yagize ati: “ Nasenyewe n’amazi y’umurenge, Umurenge nta kigega nta kimwe ugira…Nonese umurenge tuwusrusha ingufu? Nibafate amazi.”

Umuyobozi wa Karere ka Gicumbi Emmanuel NZABONIMPA avuga ko bitagoye gufata amazi kuko ibyo basaba abaturage nabo bakwimye kwiheraho babikora

Yagize ati: “Ntabwo ari ibyagorana, ubwo ngiye gukurikirana uko amazi afatwa ndetse n’afashwe tukareba uko atakwangiriza abaturage, ubwo turabikuramo isomo no gufata ingamba.”

Ni kenshi abaturage batabaza ubuyobozi kuri ikibazo cy’amazi ava ku nyubako z’umurenge agasandarira mu mazu yabo no kunyagirwa n’imvura, bagira ngo atabatembana mu gishanga, ariyo mpamvu basaba ko kuri iyi nshuro ubuyobozi bwumva ijwi ryabo bagakemura iki kibazo bidasabye ko hari uwo bataburura yatembwanywe n’amazi.

 

Eliyeli IRAGENA